Urukiko rwakatiye babiri bafatanywe na Kizito Mihigo

Sangiza iyi nkuru

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye abagabo babiri bafatanywe na nyakwigendera umuhanzi Kizito Mihigo mu 2020 ubwo bari bagiye kumwambutsa mu buryo butemewe, ajya mu Burundi avuye mu Karere ka Nyaruguru.

Aba ni Jean Bosco Nkundimana wabaye umukozi wo mu rugo wa Kizito Mihigo na Joel Ngayabahiga, bashinjwaga icyaha cyo kuba icyitso cyo kwambuka cyangwa kwambutsa ahantu hatemewe n’amategeko n’icyo gutanga indonke cyangwa ruswa.

Umushoferi witwa Harerimana Innocent watwaye aba bose mu modoka ubwo bari bagiye gutorokesha Kizito Mihigo yagizwe umwere. Uyu yaherukaga gusobanurira mu rukiko ko atari azi umugambi wateguwe.

Ubushinjacyaha tariki ya 12 Ukwakira 2021 bwasabiye Nkundimana na Ngayabahiga wagombaga kwerekana inzira yo kwambukiramo igifungo cy’imyaka 7 n’igice, bagacibwa n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda (Frw) miliyoni ebyiri n’igice (2,500,000).

Gusa urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa 22 Ukwakira rwakatiye Nkundimana igifungo cy’imyaka 5 n’igice, Ngayabahiga akatirwa igifungo cy’amezi atatu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *