Rubavu: Umusore yishwe arashwe n’abataramenyekana

Sangiza iyi nkuru

Umusore w’imyaka 20 y’amavuko witwa Hitimana Shurudiya wari utuye mu Kagari ka Nyamirango, Umurenge wa Kanzenze mu Karere ka Rubavu, mu rukerera rwo kuri uyu wa 22 Ukwakira 2021 yishwe arashwe n’abantu bataramenyekana.

Mukuru wa nyakwigendera witwa Hazarerimana Joseph yemeje inkuru y’urupfu rwa murumuna we. Mu kiganiro yagiranye na Umuryango, yagize ati: “Uriya mwana nta rugomo yagiraga, yari atuje. Ni murumuna wanjye. Yari ku kibuga cy’inka. Agiye kwahira yahuye n’abo bicanyi. Bibaye saa kumi n’imwe twumvise amasasu tuyoberwa ikibaye, kubera ko ari hafi y’aho abasirikare bitoreza ,twagize ngo nibo bari kwitoza..”

Uwitwa Nikuze Henriette yatanze ubuhamya bw’ibyo yumvise, ati: “Hari nka saa kumi na 55 kuko nashigukiye hejuru ndeba ku isaha. Numvise umuntu atabaje ngo ‘mumbabarire’. Ijwi ryo sinari kurimenya.Twavugiye mu nzu ngo ‘urakomere’, twumva barashe amasasu 3 turaceceka cyane kuko bwari bunakeye. Bayarashe saa kumi n’imwe ziri kurengaho iminota 20.Ntabwo twari gusohoka turi kumva amasasu hanze.”

Bivugwa ko ubwo bari bamaze kwica uyu musore, bafashe umurambo we, bawukurubanira mu murima w’ibirayi.

Abayobozi mu z’ibanze, abo mu nzego z’umutekano n’ab’urw’Ubugenzacyaha bageze aho icyaha cyakorewe kugira ngo hakorwe iperereza, hamenyekane abagize uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Rubavu: Umusore yishwe arashwe n’abataramenyekana
    Hahaha! Umunyarwanda ufite imbunda wakwidegembya hafi y’ibirindiro by’ingabo arazwi. Iperereza si ngombwa.

  2. Rubavu: Umusore yishwe arashwe n’abataramenyekana
    Hahaha! Umunyarwanda ufite imbunda wakwidegembya hafi y’ibirindiro by’ingabo arazwi. Iperereza si ngombwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *