Jacob Zuma wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo yagaragaye bwa mbere mu ruhame kuri uyu wa Kane kuva yafungurwa by’agateganyo muri Nzeri, agiye kurega umushinjacyaha mukuru.
Zuma yagaragaye ku biro bya polisi biri mu Mujyi wa Pietermaritzburg, mu burasirazuba bw’igihugu agiye kurega umushinjacyaha Billy Downer ashinja kuba yarashyize ku karubanda dosiye ye yo kwa muganga.
Ubwo yageraga aha Zuma yasohotse mu modoka yihuta yinjira mu nyubako akikijwe na bamwe mu bashinzwe kumurinda nk’uko byatangajwe n’abanyamakuru ba AFP.
Yari aherekejwe n’umwe mu bakobwa be, mu gihe itsinda rito ry’abantu bamushyigikiye bari bambaye imipira yanditseho izina rye bari mu muhanda baririmba banabyina.
Zuma w’imyaka 79 y’amavuko yarekuwe by’agateganyo yari afungiyemo kubera ibibazo by’uburwayi, aho yari arimo gukorera igihano cy’igifungo cy’amezi 15 yakatiwe kubera gusuzugura komisiyo yamukoragaho iperereza ku byaha bya ruswa byakozwe ku buyobozi bwe hagati ya 2009 na 2018.
Yajyanwe mu bitaro avuye muri gereza abagwa ku kibazo kitatangajwe mbere yo kurekurwa by’agateganyo.

Umushinjacyaha Billy Downer
Zuma yifuza ko Downer akurikiranwa ku kuba yarashyize mu itangazamakuru amakuru y’ibanga ajyanye n’ubuzima bwe.
Ubushinjacyaha bwatangaje ko Bwana Downer “ari umushinjacyaha wubashywe cyane kandi wagaragaje ubunyangamugayo mu buzima bwe bwose”, buvuga ko bwatangajwe n’ibirego bya Zuma.


