Abanyamerika baba muri Kenya basabwe ‘kwirinda’

Sangiza iyi nkuru

Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) zasabye abenegihugu kutajya mu duce twa Kenya twegereye umupaka wayo na Somalia bitewe ahanini n’impungenge z’ibikorwa by’iterabwoba.

Itangazo ryashyizwe hanze na Ambasade ya USA muri Kenya kuri uyu wa 21 Ukwakira 2021, ribuza kandi Abanyamerika kujya mu gace ka Turkana bitewe n’ibyaha byinshi bikorerwamo, Eastleigh na Kibera bitewe n’impungenge zirimo kuba bakorerwa ubwambuzi cyangwa ishimutwa.

Iyi Ambasade yasabye kandi Abanyamerika kwigengesera mu gihe bari n’ahandi hose mu gihugu mu masaha y’umwijima, bitewe n’uko abanyabyaha bakunze kuwitwikira.

Yemeza ko Polisi ya Kenya igeregeza kurwanya no gukumira ibi byaha ariko hari ubwo ibura ubushobozi bwo guhangana n’ibikomeye ndetse n’iby’iterabwoba.

Uyu muburo Ambasade ya USA iwutanze nyuma y’undi yatanze tariki ya 10 Kanama 2021, wo ariko warebanaga no kwirinda icyorezo cya Covid-19. Iwutanze kandi nyuma yo guhura kwa Perezida Joe Biden na mugenzi we, Uhuru Kenyatta kwabaye tariki ya 14 Ukwakira 2021.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *