Umugabo witwa Ndayambaje Zephanie ukorera muri Nyabugogo avuga ko yiboneye umugore yamburwa n’insoresore zisigaye zambura abantu mu Mujyi wa Kigali, yagira ngo aratabaye zigakuramo icyuma na we agakizwa n’amaguru. Mu gihe mu duce tumwe i Kigali babyinira ku rukoma ko umutekano ari wose, ku rundi ruhande mu duce dutandukanye tw’Umujyi wa Kigali hari bamwe mu baturage bavuga ko babangamiwe n’insoresore zibatega mu masaha akuze bavuye mu mirimo, zikabambura ibyabo. Ndayambaje Zephanie ukorera muri Nyabugogo ati “Bambuye umugore hano ngiye kumutabara umujura akuramo icyuma kuko njye nta gikoresho nari mfite ndahunga.”. Kubwimana Chantal utuye ku Kimisagara yagize ati “Twari dutashye tugeze hirya gato mbona abahungu 2 baza baganira aho kugira ngo batambuke badukubita umunigo njye n’uwo mudamu banyambura telephone nari narasigiwe n’umugabo wapfuye mu kwa mbere bantwara ibihumbi 200 na telephone nacururizagamo metuyu dore ngiki igikomere niba barankubise icyuma simbizi. Abo bose baganira na RBA, basabye ko inzego z’umutekano zabafasha guhangana n’iki kibazo cy’ubujura kuko ngo bagiye bakigeza ku buyobozi bw’aho batuye ntihagire igikorwa. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera avuga ko muri rusange umutekano umeze neza agasaba abibwe kujya batangira amakuru ku gihe. Polisi y’u Rwanda yasabye abatuye Umujyi wa Kigali kujya batanga amakuru ku wo babonye abangamira ituze rya rubanda. Ni mu gihe hari abaturage bakomeje kugaragaza ko babangamiwe n’insoresore zitwikira ijoro zikabambura ibyabo. ati “Bambuye umugore hano ngiye kumutabara umujura akuramo icyuma kuko njye nta gikoresho nari mfite ndahunga.”. Bambuye umugore hano ngiye kumutabara umujura akuramo icyuma kuko njye nta gikoresho nari mfite ndahunga.”.


