Hari Abarundi baburiwe irengero aho bahungiye mu Lusenda

Sangiza iyi nkuru

Zimwe mu mpunzi z’Abarundi bahungiye mu nkambi ya Lusenda zikorera imirimo y’ubuhinzi mu karere ka Bibogobogo kari muri Teritware ya Fizi mu burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Kongo zivuga ko hari abantu bazo ndetse n’ibintu byazo byaburiwe irengero mu bitero by’abarwanyi ba Mai-Mai.

Bamwe mu Barundi baganira na VOA, basabye ubufasha kuko ntacyo basigaje cyo kwifashisha bitewe n’ibyo bitero. Basabye ubutegetsi ko bwabafasha kumenya aho abantu babo baherereye.

Lucie Ntacomaze yahingaga ahitwa Kumusumba ati ” Ibyo twari dufite byose byahiriye mu nzu. Abana banjye n’umugabo wanjye sindababona. Dusaba amahanga ko yadufasha noneho n’abo bantu bacu twabuze bagashakishwa.”

Mugenzi we, Mukeshimana Consilie wacaga incuro kuri Mugono ati ” Ibishyimbo, ibirayi mbese umusaruro wose wahiriye mu nzu. Ihene 27 , inkoko 18 mu nzu ubu nta na kimwe mfite. Umugabo n’umwana wanjye sindababona.”

Izindi mpunzi z’Abarundi zari zifite aho zihinga nazo ntikizijya mu mirima iri hafi y’inkambi ya Lusenda, zitinya ko zagirirwa nabi.

Uhagarariye komisiyo ishinzwe impunzi mu nkambi ya Lusenda, Didier Numbi wa Numbi avuga ko ” Nta mpunzi zirambwira ko zabuze abantu bazo, ahubwo zimbwira ko hari ibintu byazo byanyazwe ibindi bigatwikwa. Ndabaza abakuri ba za village numve ko hari ababuze.”

Mu cyumweru gishize ni ho abarwanyi ba Mai Mai bagabye ibitero mu nsisiro/imihana itandukanye y’Abanyamulenge bo mu Bibogobogo batwika imihana 13, bica abantu barenga 10 abandi barenga 40 batwarwa bunyago.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *