Haiti: Abashimuse Abamisiyoneri b’Abanyamerika bavuga ko bashobora kubica

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’agatsiko gaherutse gushimuta abamisiyoneri b’Abanyamerika ndetse n’Abanyakanada mu cyumweru gishize mu gihugu cya Haiti aravuga ko bashobora kwicwa nyuma y’uko amafaranga basabye ngo barekurwe bakomeje kuyimwa.

Amashusho ya video yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kane ku mbuga nkoranyambaga, yerekanye Wilson Joseph akikijwe n’abantu bitwaje imbunda imbere y’amasanduku arimo imirambo ya bagenzi babo batanu avuga ko bishwe na polisi ubwo bari bagiye gushyingura kuwa gatatu.

Ati “ Kubera ko ntarabona ibyo nkeneye nzica aba banyamerika,”

Aka gatsiko kashimuse aba banyamahanga ari 17 mu murwa mukuru wa Haiti, Port-au-Prince basabye miliyoni 17 z’Abanyamerika, miliyoni kuri buri muntu nk’uko iyi nkuru dukesha CNN ivuga.

Aba bamisiyoneri barimo abagabo, abagore ndetse n’abana bashimuswe ubwo bari bavuye ku kigo cy’imfubyi batera inkunga bari basuye barimo kwerekeza ku kibuga cy’indege aho bagombaga gusiga bamwe muri bo.

Igipolisi cya Haiti cyavuze ko agatsiko kazwi nka “400 Mawozo” ari ko kashimuse aba bamisiyoneri barimo abana batanu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *