Joseph Kabila yahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza

Sangiza iyi nkuru

Uwahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila, yashyikirijwe impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters Degree) nyuma yo gusoza amasomo.

Iyi mpamyabumemyi Kabila yashyikirijwe yayikuye muri Kaminuza yo muri Afurika y’Epfo.

Mbere y’umunsi umwe ngo Kabila ashyikirizwe iyi mpamyabumemyi, hari hakwirakwiye ibihuha bitandukanye bamwe bavuga ko yaba yahawe doctorat.

Ejo ku wa Gatandatu ni bwo Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Kaminuza ya Johannesburg, Prof Tshilidzi Marwala, yabwiye VOA ko Kabila yari amaze igihe afata amasomo y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza.

Marwala yavuze ko Kabila yigaga muri Kaminuza ya Johannesburg kuva muri 2017 kugeza arangije amasomo, akaba yarigaga ibijyanye n’Ububanyi n’Amahanga.

Joseph Kabila kuri ubu ni umusenateri nyuma yo kuva ku butegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri 2019 mu mahoro.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *