Abantu benshi birakekwa ko bashobora kuba bitabye Imana nyuma y’igisasu cyaturikirijwe mu gace ka Komamboga ho muri Diviziyo ya Kawempe i Kampala.
Amakuru avuga ko iki gisasu cyatewe mu kabari kitwa Digida Bar kamamaye mu kotsa akabenzi.
Amakuru y’iturika ry’iki gisasu yemejwe na AIGP Asan Kasingye usanzwe ari Komiseri wungirije wa Polisi ya Uganda ushinzwe ibya Politiki.
Ati: “Habayeho iturika ry’igisasu. Abantu babiri-umukobwa ukiri muto n’umugabo bishwe n’ibikomere mu gihe abandi benshi bajyanwe mu bitaro bafite ibikomere bikomeye.”
Iri turika rikimara kuba mu ma saa tatu z’ijoro z’i Kampala inzego z’umutekano zahise zihutira kugera aho ryabereye.
Polisi ya Uganda yatangaje ko iperereza ryahise ritangira, isaba abaturage gutuza.
Kiriya gisasu cyaturikirijwe i Kampala mu gihe ku itariki ya 14 Ukwakira ibihugu by’u Bufaransa n’u Bwongereza byari byaburiye Uganda ko ishobora kwibasirwa n’iterabwoba.
Ibi bihugu bibicishije muri Ambasade zabyo i Kampala byari byasabye abaturage babyo bateganya kugirira ingendo muri Uganda kujyayo bari menge.
U Bwongereza bwavuze ko “Ibyihebe birashoboka cyane ko bigiye kugerageza kugaba ibitero muri Uganda”, bushimangira ko ibyo bitero bizagabwa ahantu hose nta kuvangura harimo n’ahagendererwa cyane n’abanyamahanga.
Cyakora cyo yaba u Bwongereza cyangwa u Bufaransa nta na kimwe cyatanze amakuru arambuye kuri ibi bitero Polisi ya Uganda yatesheje agaciro.
Ririya turika ryabayeho mu gihe mu minsi yashize Uganda yagiye yibasirwa n’ibitero by’iterabwoba birimo n’ibyaguyemo abantu.
Ibi birimo icyagabwe kuri Gen Katumba Wamala usanzwe ari Minisitiri w’Umurimo n’ubwikorezi cyaguyemo umukobwa ndetse n’umushoferi be.
Inzego z’umutekano za Uganda nyuma y’aho kandi zishe umugabo zafashe yitegura guturikiriza ibisasu mu muhango wo gushyingura Maj Gen Paul Lokech wahoze ari Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi ya Uganda.
Igitero cy’iterabwoba gikomeye cyibasiye iki gihugu ni icyagabwe muri salle yareberwagamo umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2010 wahuzaga Espagne n’u Buholandi, kigwamo abantu barenga 70 na ho abandi barakomereka.
Icyo gihe umutwe w’iterabwoba wa Al Shabaab ni wo wigambye iki gitero.


