Abaturage ba Rulindo bakoze urugendo rwo kwamagana ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Sangiza iyi nkuru

Mu rwego rwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, ku itariki ya 20 Ukuboza 2016, abaturage b’akarere ka Rulindo bakoze urugendo rwo gusoza iminsi 16 yo kwamagana ihohoterwa rishingiye ku gitsina, urugendo rwanitabiriwe n’abahagarariye Polisi y’u Rwanda muri ako karere, abayobozi b’inzego z’ibanze, abayobozi b’imiryango itegamiye kuri Leta n’abandi.

Uru rugendo rwatangiriye ahitwa ku Mashi rusorezwa ku nzu mberabyombi y’umurenge wa Base, ari naho abayobozi batandukanye bahereye abaturage bari bitabiriye uru rugendo ibiganiro ku bitera n’ingaruka z’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda (DCLO) n’abaturage mu karere ka Rulindo Inspector of Police (IP) Fidele Mbonyimana, yaravuze ati:”Kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana ntirigomba kurangirana n’ubu bukangurambaga bwari bumaze iminsi 16, kurirwanya ni uguhozaho kandi ni inshingano za buri wese, kandi Polisi y’u Rwanda irashishikariza uwo ariwe wese ukorewe ihohoterwa kutariceceka, ahubwo akabigeza ku nzego zishinzwe kumurenganura.”

Undi mupolisi ushinzwe uburinganire muri aka karere IP Harima Nyirimpuhwe we yaravuze ati:”Uburinganire ni ingenzi mu gutsimbataza demukarasi mu muryango… igishimishije ni uko mu Rwanda abagabo nabo bahagurutse ubu bakaba baharanira kurwanya ihohoterwa n’akarengane bikorerwa igitsina gore.

Uhagarariye ikigo Isange One Stop Center mu bitaro bya Kinihira Assistant Inspector of Police (AIP) Philemon Musafiri yavuze ko kuvuga ku bubi bw’ihohoterwa rikorerwa abagore, kandi buri wese akabigira ibye, aribwo buryo buzatuma habaho kurirwanya ku buryo bugaragara.

anti_gbv_rulindo

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Uwari uhagarariye umuryango uharanira guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu iterambere ry’Abanyarwanda (Rwanda Men’s Resource Centre- RWAMREC) Butera Jean Claude yavuze ko umuryango ahagarariye nawo guca burundu ihohoterwa rikorerwa abagore ari inshingano zabo, ndetse bakaba baranatangiye guhugura abagabo nabo bagomba guhugura bagenzi babo hirya no hino mu gihugu ku bijyanye no guca burundu ihohoterwa rikorwa n’abagabo mu ngo.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *