Mu rwego rwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, ku itariki ya 20 Ukuboza 2016, abaturage b’akarere ka Rulindo bakoze urugendo rwo gusoza iminsi 16 yo kwamagana ihohoterwa rishingiye ku gitsina, urugendo rwanitabiriwe n’abahagarariye Polisi y’u Rwanda muri ako karere, abayobozi b’inzego z’ibanze, abayobozi b’imiryango itegamiye kuri Leta n’abandi.
Undi mupolisi ushinzwe uburinganire muri aka karere IP Harima Nyirimpuhwe we yaravuze ati:”Uburinganire ni ingenzi mu gutsimbataza demukarasi mu muryango… igishimishije ni uko mu Rwanda abagabo nabo bahagurutse ubu bakaba baharanira kurwanya ihohoterwa n’akarengane bikorerwa igitsina gore.
Uhagarariye ikigo Isange One Stop Center mu bitaro bya Kinihira Assistant Inspector of Police (AIP) Philemon Musafiri yavuze ko kuvuga ku bubi bw’ihohoterwa rikorerwa abagore, kandi buri wese akabigira ibye, aribwo buryo buzatuma habaho kurirwanya ku buryo bugaragara.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uwari uhagarariye umuryango uharanira guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu iterambere ry’Abanyarwanda (Rwanda Men’s Resource Centre- RWAMREC) Butera Jean Claude yavuze ko umuryango ahagarariye nawo guca burundu ihohoterwa rikorerwa abagore ari inshingano zabo, ndetse bakaba baranatangiye guhugura abagabo nabo bagomba guhugura bagenzi babo hirya no hino mu gihugu ku bijyanye no guca burundu ihohoterwa rikorwa n’abagabo mu ngo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com



