Abapolisi 9 bakomerekeye ku mukino wa Marseille na PSG, hatabwa muri yombi abantu 21

Sangiza iyi nkuru

Abapolisi icyenda ni bo bakomeretse na ho abantu 21 batabwa muri yombi, mbere, mu gihe na nyuma y’umukino wa Shampiyona y’Abafaransa ikipe ya Olympique de Marseille iheruka guhuriramo na Paris Saint-Germain.

Ku Cyumweru tariki 24 Ukwakira ni bwo Marseille yakiriye PSG i Velodrome, mu mukino wa Shampiyona y’Abafaransa warangiye amakipe yombi aguye miswi 0-0.

Kimwe n’indi mikino yose ihuza aya makipe, uwo ku Cyumweru na wo warimo ishyaka ryinshi ku mpande zombi, haba hasi mu kibuga ndetse no ku ruhande rw’abafana.

Igikomeye buri ikipe yakoze ni ugutsinda igitego cyanzwe n’umusifuzi nyuma yo kwiyambaza amashusho ya VAR.

Abapolisi umunani bakomerekejwe byoroheje mu gihe cy’uriya mukino, na ho undi umwe akomereka bikomeye mu isura nyuma yo guterwa ibuye ndetse akaba agomba kumara byibura iminsi irindwi mu bitaro.

Ikinyamakuru Le Parisien cyavuze ko uretse gukomereka kwa bariya bapolisi hari n’abantu 21 batawe muri yombi.

Mu gihe cy’umukino ni kenshi abafana ba Marseille bagiye baturitsa ibyotsi byinshi, ndetse hari n’ubwo umukino wahagaritswe kubera ibintu byari bijugunywe hafi ya Neymar ubwo yari agiye gutera koruneri.

Mu gice cya kabiri cy’umukino bwo umufana yirukankiye mu kibuga kugira ngo asuhuze Lionel Messi, mu gihe hanze ya Stade bwo Polisi yari ihanganye n’abafana babarirwa mu magana bashakaga kwinjira ku mbaraga nyamara imiryango yari yafunzwe.

Si ubwa mbere abafana ba Marseille bateza ibibazo muri uyu mwaka w’imikino kuko iyi kipe imaze guhanwa inshuro ebyiri izira abafana bayo.

Bwa mbere Marseille ihanwa na Komisiyo ishinzwe imyitwarire muri LFP hari nyuma y’umukino yakinnyemo na Nice ku wa 22 Kanama ndetse n’uwa Angers wabaye mu kwezi gushize.

Nyuma y’umukino wa Angers Marseille yari yaburiwe ko izahanishwa gukurwaho inota rimwe mu gihe abafana bayo baba bongeye guteza imvururu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *