Umukobwa w’imyaka 20 y’amavuko bivugwa ko akomoka hano mu Rwanda, ni we waguye mu iturika ry’igisasu ryabereye mu gace ka Komamboga gaherereye muri Diviziyo ya Kawempe i Kampala.
Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo mu kabari ko muri kariya gace hagabwe igitero, kigwamo umuntu umwe mu gihe abandi benshi bakomeretse.
Emily Nyiraneza w’imyaka 20 y’amavuko inshuti ze zivuga ko akomoka hano mu Rwanda, ni we waguye muri kiriya gitero cyigambwe n’umutwe w’iterabwoba wa ISIS.
Ejo ku wa Kabiri ni bwo Nyiraneza yashyinguwe n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kampala mu irimbi rya Kirinya-Bweyogerere, nyuma y’uko ubuyobozi n’inshuti ze bari bananiwe kubona bene we.
Uyu mukobwa yakoraga mu kabari kitwa Digida kokerezwamo akabenzi katurikirijwemo kiriya gisasu.
Mu muhango wo kumushyingura, inshuti ze n’abagiraneza bashinje Leta ya Uganda kudatanga ubufasha mu kumushyingura cyangwa ngo ihahinguke.
Umwe mu bamushyinguye witwa Gerald Kateregga yagize ati: “Tubabajwe no kuba Guverinoma yaratereranye uwahitanwe n’iturika ry’igisasu, ndetse n’inshuti ze zishyuye fagitire zose z’uburuhukiro bw’ibitaro, gutwara umurambo, gutegura ikiriyo ndetse no kwishyura aho yashyinguwe mu irimbi.”
Nyiraneza yaguye muri kiriya gitero, mu gihe u Bwongereza n’u Bufaransa byaherukaga kuburira Uganda ko Ishobora kwibasirwa n’ibitero by’iterabwoba.
Polisi ya Uganda iheruka kunyomoza ibyatangajwe na ISIS, yo ikavuga ko kiriya gitero cyagabwe n’abantu basanzwe baba imbere muri Uganda.
Yavuze ko iperereza ryakozwe n’itsinda ryayo rishinzwe ibisasu ryagaragaje ko igisasu cyatewe muri kariya gace cyateranyirijwe muri Uganda hifashishijwe ibikoresho birimo imisumari n’ibindi byuma.
Kugeza ubu Polisi ya Uganda ivuga ko ikomeje guhiga abari inyuma ya kiriya gitero.


