Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufunze abantu bane barimo Umurundi n’Umukongomani bakurikiranweho kwinjiza mu Rwanda amahembe y’inzovu.
Kuri uyu wa Gatatu ni bwo uru rwego rweretse aba bantu uko ari bane itangazamakuru.
Barimo Murokozi Desire na Gisa Derrick bakomoka hano mu Rwanda cyo kimwe na Kaburaburyo Cyriaqué ukomoka mu Burundi na Nicodem Bagabo ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokorasi ya Congo.
RIB ivuga ko “bakurikiranweho kwinjiza mu Rwanda ibiro 45 by’amahembe y’inzovu bagamije kuyagurisha.”
Aberekanwe bafashwe mu bihe bitandukanye mu mujyi wa Kigali no mu Karere ka Rusizi.
Uretse aya mahembe, aba bagabo banafatanwe ibindi bikoresho bikorwa muri ayo mahembe.
Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha ko ariya mahembe na biriya bikoresho babyinjizaga mu Rwanda bakoresheje imodoka y’Abadiplomate idasakwa yanditse kuri SINELAC, yakoreshwaga na Murokozi Desiré uyikorera.
Umukongomani uri mu berekanwe yemeye ko yakoze buriya bucuruzi bwa magendu, aboneraho gupfukama asaba Leta y’u Rwanda imbabazi.
Aba bantu bafashwe mu gihe impuguke mu kurengera ibidukikije zigaragaza ko buri mwaka muri Afurika inzovu ziri hagati y’ibihumbi 20 na 30 zicwa na ba rushimusi baba bashaka amahembe yazo, biturutse ku ntege nke zishyirwa mu burinzi n’icyuho mu mategeko abahana.
Cyakora cyo u Rwanda ni kimwe mu bihugu byahagurukiye guhangana n’abashimuta inyamaswa ndetse n’abangiza ibidukikije.
Ingingo ya 417 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda iteganya igihano kivuye ku myaka itanu kugera ku myaka 10 n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 500 kugeza kuri miliyoni eshanu ku wahamwe n’icyaha cyo gushimuta inyamaswa.


