Polisi ya Uganda ikorera mu karere ka Napak, yataye muri yombi abasirikare batatu ba UPDF bazira kurasira umupolisi wa UPF ahari habereye inkongi y’umuriro.
Ni nyuma y’uko inkongi ifashe imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yari itwaye ihene zirenga 200 izivanye ahitwa Moroto izijyanye Soroti.
Umupolisi warashwe n’abasirikare bagenzi be ni uwitwa Osema John Francis wari ufite ipeti rya Caporal.
Umuyobozi wa Polisi ya Uganda muri Moroto, yasobanuye ko Polisi icyakira amakuru y’uko iriya modoka yafashwe n’inkongi y’umuriro, itsinda ry’abapolisi bashinzwe kuzimya inkongi n’ubutabazi bihutiye kugera aho iriya komyi yari yahiriye ku buryo ubutabazi bakoze bwasize ihene 14 zonyine ari zo zipfuye.
Yakomeje avuga ko nyuma amakuru y’iriya nkongi yanageze ku muyobozi w’ishami rya Polisi ryo mu gace ka Lorengecora wahise ufata icyemezo cyo gusura ahari habereye iriya nkongi ari kumwe na bagenzi be bashinzwe iperereza, mu rwego rwo kumenya neza niba ikamyo yari yafashwe n’inkongi itekanye.
Ati: “Ntabwo bari bamenye ko UPDF yari yohereje abasirikare bayo kurinda iyo kamyo. Nta mwanya uciyemo bahageze banaparitse moto mbere yo kugenzura ikamyo, abasirikare ba UPDF bari ku burinzi bahise babarasaho byihuse, bica D/CPL Osema John Francis.”
Polisi ya Uganda yavuze ko mu gusubiza na yo yahise ita muri yombi abasirikare batatu barashe umupolisi wayo, mbere yo kujya kubafungira kuri Sitasiyo ya Napak.
Kugeza ubu haracyakorwa iperereza ngo hamenyekane icyatumye habaho ririya rasana.


