Ikipe ya FAR Rabat ikinamo Umunyarwanda Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’, yaraye itsinzwe na Wydad Casablanca igitego 1-0 mu mukino wa shampiyona ya Maroc waranzwe n’imisifurire itavuzweho rumwe.
FAR Rabat y’ingabo za Maroc yari yakiriye Wydad Casablanca ifite igikombe cya shampiyona iheruka, mu mukino w’umunsi wa karindwi wa shampiyona.
Igitego cyo ku munota wa 61 w’umukino cy’umunya-Libya Muaid Ellafi ni cyo cyafashije Wydad Casablanca kwegukana amanota atatu y’uriya mukino w’ishiraniro.
Myugariro Imanishimwe Emmanuel yakinnye iminota 90 yose y’umukino.
Kuva mu minota ya mbere y’umukino kugeza urangiye we na bagenzi be cyo kimwe n’umutoza Sven Vandenbroeck hari ibyemezo bimwe na bimwe by’umusifuzi bagiye bagaragaza ko batishimiye.
Ibintu byarushijeho kuba bibi ku munota ushyira uwa 90 w’umukino ubwo FAR Rabat yatsindaga igitego cyo kwishyura, gusa umusifuzi nyuma yo kwiyambaza VAR akemeza ko hari habayeho kurarira.
Hari kuri Coup-Franc yari itewe na Mounir El Allouchi mbere y’uko rutahizamu Tarkhat Anouar atereka umupira mu izamu n’umutwe, gusa umusifuzi yemeza ko Borges Monteiro wari muri hors-jeu yakoze ku mupira n’ubwo bitari byo.
Gutsinda FAR Rabat byatumye Wydad Casablanca ikomeza kuyobora by’agateganyo urutonde rwa shampiyona ya Maroc n’amanota 19, ikaba irusha atatu mukeba wayo Raja Casablanca ya kabiri.
AS FAR ya Mangwende iri ku mwanya wa karindwi n’amanota icyenda inganya na RS Berkane ya gatandatu izahurira na APR FC muri playoffs za CAF Confederation Cup.


