Umunyamakuru Sam Karenzi uri mu ba Siporo bakunzwe hano mu Rwanda, yongeye kwisanga mu ntambara y’amagambo na Sadate Munyakazi ashinja ubugome no gushaka kumushyirishamo.
Mu minsi yashize Karenzi usanzwe ari umuyobozi wa Radiyo Fine FM na Sadate Munyakazi wahoze ayobora Rayon Sports na bwo bateranye amagambo igihe kirekire, gusa nyuma baza gutangaza ko biyunze.
Intambara y’amagambo hagati y’aba bagabo bombi yongeye kubura nyirizina ku wa Mbere w’iki cyumweru, nyuma y’umukino wa gicuti Amavubi y’u Rwanda yari amaze gutsindamo Syli National ya GuinĂ©e Conakry ibitego 3-0.
Ni umukino wagaragayemo abakinnyi bakiri bato Sadate yasinyishije akiri Perezida wa Rayon Sports, ndetse banaza kwitwara neza mu buryo bwanyuze abatari bake.
Aba barimo umunyezamu Hakizimana Adolphe, myugariro Niyigena Clement na Nishimwe Blaise ukina hagati mu kibuga.
Icyo gihe Sadate yanyarukiye ku rubuga rwe rwa Twitter, yandika ko kiriya gihe byari bigaragariye abantu bose bazi umupira ko inama zatanzwe zo kwita ku bakiri bato ari cyo gisubizo cy’umupira w’u Rwanda, agaragaza ko bariya basore kimwe na bagenzi babo atari impinja ko ahubwo ari bo umupira wubakiyeho.
Yakomeje abwira umutoza Mashami Vincent w’Amavubi ko yatinze kubibona, gusa avuga ko amaso ye atazongera kubona ibinyuranye n’ukuri.
Sadate yakomeje aha gasopo abanyamakuru Sam Karenzi na Jean Luc Imfurayacu wa B&B FM yashinje kumuharabika no kumwangisha abantu.
Ati: “Bwana Sam Karenzi, Imfurayacu Jean Luc n’abandi mwari mwaratannye mugambiriye kunyangisha abantu, mushukaga abantu ko nsenye Rayon Sports, ko nkinga abantu ibikarito mu maso. Mubonye ko zitari impinja nzanye ahubwo narimo gukora Recrutement y’ibyishimo by’Amavubi. N’undi munsi ntimuzongere!”
Yunzemo ati: “Igihe ni umwarimu utabeshya kuko kigaragaza ukuri n’abantu. Ubu ejo abo mwitaga ibikarito bazitwa intwari munabeshye uruhare mwabihizemo ngo babe intwari.”
Yabwiye aba banyamakuru ati: “Nimuba intwari muzajye muri za Studio, aho mukorera kuri za Murandasi, muhaguruke muhagarare muhe aba basore icyubahiro bakwiriye nimurangiza mubasabe imbabazi. Ni ikintu gito mbasabye ariko gikorwa n’intwari.”

Ni amagambo atarakiriwe neza n’umunyamakuru Karenzi, abwira Sadate ko akwiye kwambikwa imidende niba yumva impano yaririmbaga zarahesheje u Rwanda itike y’Igikombe cya Afurika giteganyijwe kubera muri CamĂ©roun.
Ati: “Yego rwose utubabarire ntituzongera ntwari y’ u Rwanda! Bakwambike imidende kuko impano zawe zitujyanye muri CAN, ejobundi le 9 turaseruka!”

Intambara yakomeje nyuma y’iminsi ibiri
Mu kiganiro ‘Urukiko rw’Ubujurire’ cya Fine FM cyo ku wa Kabiri tariki ya 04 Mutarama, umunyamakuru Sam Karenzi na bagenzi be bakomoje ku cyemezo cyo guhagarika shampiyona y’u Rwanda Minisiteri ya Siporo yafashe mu minsi yashize.
Aba banyamakuru bagaragaje ko Minisiteri ya siporo itajya irwanirira siporo y’u Rwanda, ku buryo hari n’ibyemezo ifata itabanje kubiganiraho n’inzego bakabaye bakorana.
Nko ku cyemezo cyo gusubika shampiyona bavuze ko cyafashwe Minisiteri itabanje kubiganiraho na FERWAFA, ibyo bagereranyije no gufata imyanzuro igapfa kuyitura ku bantu itabamenyesheje.
Karenzi yavuze ko Minisports ifite ubushobozi bwo gukora ibintu itagishije inama za Federasiyo, ati: “Ariko iyo si yo miyoborere y’u Rwanda. Iyo si yo miyoborere umukuru w’igihugu ashyize imbere turamuzi, imiyoborere myiza u Rwanda rugenderaho rimwe na rimwe abantu bazajya batukisha système, batukishe imiyoborere kandi atari ko bimeze. Imiyoborere myiza y’u Rwanda ni ukubanza kujya ku bagenerwa.”
Uyu munyamakuru na bagenzi be bagaragaje ko kuva Minisitiri wa Siporo mushya yaza siporo zose kugeza ku magare u Rwanda rwari rwubashywemo zasubiye inyuma, basaba Minisiteri kubaha umupira w’amaguru bijyanye no kuba hari abirya bakimara kugira ngo utere imbere.
Ingingo yo kuba Siporo y’u Rwanda idahabwa agaciro ikwiriye abanyamakuru ba Fine FM bongeye kuyikomozaho mu kiganiro ‘Urukiko rw’Ubujurire’ cyo ku wa Gatatu tariki ya 05 Mutarama.
Aba Banyamakuru bageze kure bavuga ko Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakoze ibishoboka byose ngo siporo y’u Rwanda itere imbere bikagera aho atandukanya icyahoze ari Minisiteri y’Urubyiruko, Umuco na Siporo bikarangira Siporo ihawe Minisiteri yayo bwite, gusa bikaba bishoboka ko yibeshye ku bo yahaye kuyobora siporo y’u Rwanda batayirinda, batayishakira imibereho cyangwa ngo bayivuganire.
Batanze urugero rw’uko siporo Nyarwanda itajyaho ngo yikomange ku gatuza kandi u Rwanda rwarahawe imyaka ibiri y’ibihano yo kutitabira amarushanwa mpuzamahanga ya Volleyball ruzira gukinisha abakinnyi b’abanya-BrĂ©sil bafite ibya ngombwa by’ibihimbano, ibyanaviriyemo Umunyamakuru Jado Castar gufungwa.
Ibi Karenzi yabihereyeho yibaza ati: “Siporo ihagarariwe ite? Nyakubahwa Perezida wa Repububulika mu bushishozi bwe n’ubwenge bwe twubaha twemera, n’abajyanama n’abo bafatanyije baricaye baravuga bati ‘kubera agaciro duha siporo, kubera ko tuyifuza no kuyibona, kubera ko twifuza kuba igihugu kizwi muri siporo kandi gihagaze neza, ntabwo dushaka ko siporo ivangwa n’ikindi kintu icyo aricyo cyose. Dukeneye icyitwa Minisiteri ya Siporo’.”
Uyu munyamakuru yakomeje yibaza niba umunsi siporo ihabwa Minisiteri yayo yihariye byarakemuye ikibazo cyangwa ahubwo bitaragiteje.
Yunzemo ati: “Ese Nyakubahwa Perezida wa Repububulika, ko atari ubwa mbere bibayeho, ntimwaba mwaratekereje neza mukadushyiriraho Minisiteri ya Siporo, ariko mukibeshya ku bantu muyishinze? Ko umuntu wese abona ko Siporo iri mu bibazo kandi mwarayishakiraga ibisubizo? Ibyo hari uwo tutabihuriyeho uyu munsi? Hari Umunyarwanda uvuga ibitandukanye n’ibyo? Hari Radiyo ivuga ibitandukanye n’ibyo?”
Sadate yashinjwe kugoreka imvugo za Karenzi
Nyuma y’amasaha make iki kiganiro gitambutse, Sadate Munyakazi yafashe amashusho y’agace gato k’iki kiganiro ayashyira kuri Twitter, ashinja uriya munyamakuru kuvuga ko Perezida Kagame yibeshye.
Ati: “Nshuti yanjye Sam Karenzi simpamya ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda mu buhanga, ubushishozi n’ubunararibonye agira yaba yaribeshye nkuko ubivuga, Wenda yaba yaratengushywe nabo yatumye ariko kwibeshya si ibintu bimuranga, ari ibyo ntago uru Rwanda rwaba rugeze aha tubona.”

Abenshi mu batanze ibitekerezo kuri ubu butumwa bashinje Munyakazi kugoreka imvugo y’umunyamakuru Sam Karenzi agamije kugira ngo arebwe nabi n’inzego nkuru z’igihugu, bagaragaza ko Imana yonyine ari yo idashobora kwibeshya.
Hari amakuru avuga ko Sadate Munyakazi yaba afite gahunda yo kwiyamamariza kuba umudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda.
Sam Karenzi yayuririyeho yandika kuri Twitter ko uwo ariwe wese wifuza kuba umudepite atibonekeza nk’uko abigenza.
Ati: “Ese n’abandi bose bashaka kuba abadepite banyura muri izi nzira zo kwibonekeza no kuvuga ibintu byinshi? Sha wowe sinzi ko bakwibeshyaho pee! Menya bamaze kukumenya bihagije.”

Aya magambo asa n’ayakurugutuye Sadate Munyakazi, ashinja Karenzi kuvuga ko mu Rwanda kugira ngo umuntu runaka abe umudepite bisaba kwibonekeza.
Ati: “Nyuma yo gutangaza ko Perezida wa Repubulika yibeshya mu gushyiraho abaminisitiri bikaba ari byo byishe Sports y’u Rwanda, noneho Sam Karenzi aremeza ko kuba dĂ©pitĂ© mu Rwanda bisaba kwibonekeza no kuvuga amagambo menshi. Ese kwibasira inzego z’Igihugu byaba ari Umugambi mushya?”

Aya magambo na yo ntiyakiriwe neza n’abakurikira Sadate kuri Twitter, bamusaba kureka kurega mugenzi we ibyo atavuze.
Sadate yashinjwe kugoreka imvugo z’umunyamakuru Sam Karenzi mu gihe ubwo yahabwaga umwanya mu kiganiro ‘Urukiko rw’Ubujurire’ na we yahamije ko ababa mu mupira w’amaguru w’u Rwanda bafashwe nk’ibicibwa, ashimangira ko abawuyobora kuva kuri Minisiteri ya siporo “bashobora kuba bayobora ibintu badakunda”.
Karenzi yavuze ko ibyo Sadate ari gukora ari ‘Ubugome no gushaka kumushyirishamo’, avuga ko amuciye kuri Fine FM
Mu kiganiro ‘Urukiko rw’Ubujurire’ cyabaye ejo ku wa Kane, umunyamakuru Sam Karenzi yavuze ko ibyo Sadate Munyakazi ari gukora ari ubugome no gushaka kumushyirishamo’.
Ati: “Ibi yazanye ni ubugome. Ni ubugome, ni ugushaka guteranya umuntu no kumushyirishamo. Umukuru w’Igihugu si umuntu bapfa kumenyera uko babonye, ntabwo ari umuntu ucomekacomeka uko ubonye. Ntabwo ari byo!”
Karenzi yavuze ko Sadate adakunda Perezida Kagame kumusumbya dore ko we ngo anamaze igihe gito amumenye.
Yavuze ko nka diregiteri wa Fine FM atazongera kwemerera Sadate na rimwe kongera gukandagira kuri micro za Fine FM.
Sadate mu kumusubiza yavuze ko kuba yakwangirwa kongera gukandagira kuri kiriya gitangazamakuru ari nk’uko “Ikirwa cya Fuji gituwe n’abaturage ibihumbi 60 cyabwira Joe Biden [Perezida wa Amerika] cyangwa Xi Ping [w’u Bushinwa] ngo ntuzongere kugera aha.”
Yavuze ko kuba atagera kuri Fine FM kiriya gitangazamakuru ari cyo kizabihomberamo kuko iyo kiri kumuvugaho gikurikirwa cyane na benshi.

10 Responses
Zongeye kubyara amahari hagati ya Sadate na Karenzi umushinja ubugome no gushaka kumushyirishamo
Ashobora kuba arwaye mu mutwe,kuko sinumva inyungu avana mu matiku.
Abandi bari ku rugamba rwo guteza sport imbere,na we aragenda inyuma ahirika ibyo bubaka.
“Akarimi kabi gasenyera agasaya.”
Courage kuri Karenzi. Ntushobora kugera ku ntsinzi,udaciye mu bikwazo nk’icyo.

Karenzi arakina numuntu ufata ikipe yubukombe akayisenyesha amatiku! Uriya ntasanzwe. Phd mu matiku

Njye mbona Sedati atuzuye mumutwe nonese umuntu Wu mugabo ajya mumatiku nkakuriye , gushaka gusheta mugenzi wawe ngobamubambe wakunguka iki c, uyu nasubize amerwe mwisaho niba ashaka ubudepite abushakisha amatiku ntawamugira we kuko abanyarwanda ntitubuze abantu babagabo naho uyu Sedati udakuze mumutwe ntabwo abonye rwose.

Sam Karenzi humura abanyarwanda turagukunda Kandi nimana iragukunda ukuri itega ryose guhora arukuri, ukuri Niko kwatumye Daniel ajugukwa mumwobo rw’intare akavamwo intare zitamuriye.
Icyo nakubwira ndufite umukuru wigihugu ushishoza cyane!Kandi icyonzi azira/ nakunda abantu bibonekeza cyane.
Uramugabo rero rwose mwihorere avuge ngewe nkumuntu ugukunda niwenda umureke age aza uvuge rwose twe nkabanyarwanda turareba Kandi ibyo uhanira uzabigereho rwose kuko ibyu uvuga nibyo 100%. Gusa jyufata umwanya usenge Imana izagutsindishiriza