Lt Col Guido Rugumire yitabye Imana

Sangiza iyi nkuru

(Rtd) Lieutenant Colonel Dr Guido Rugumire wigeze kuba mu buyobozi bukuru bw’Ibitaro bya Gisirikare by’i Kanombe, amaze iminsi ine yitabye Imana.

Kuri uyu wa Mbere ni bwo Lt Col Rugumire ari bushyingurwe.

Amakuru y’urupfu rwe yemejwe n’umugore we, Teddy Gacinya, wavuze ko yitabye Imana ku wa Gatatu w’icyumweru gishize nyuma y’iminsi yari amaze arwaye.

Teddy Gacinya yavuze ko umugabo we “yafatiwe n’uburwayi i Addis Ababa muri Ethiopia aho yakoraga.”

Lt Col Dr Rugumire yabaye mu buyobozi bw’Ibitaro bya Kanombe mu 2011 mbere y’uko ahabwa izindi nshingano mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Yasezerewe mu gisirikare mu Ukwakira 2013, icyo gihe yari umwe mu basirikare bakuru 16 bahawe ikiruhuko.

Biteganyijwe ko ashyingurwa kuri uyu wa Mbere Ugushyingo 2021 saa cyenda mu irimbi rya Gisirikare i Kanombe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *