Yateye nyina icyuma mu ijosi kivunikiramo avuga ko ‘amusambanya mu buryo bw’umwuka’

Sangiza iyi nkuru

Umugore w’imyaka 24 wo muri Ghana mu gace ka Abokobi, yateye nyina wamureze icyuma mu ijosi kivunikiramo amushinja ko ajya amusambanya mu buryo bw’umwuka.

Uyu mugore amakuru avuga ko atanyuzwe n’uko agenje nyina, ko ahubwo yafashe icyo cyuma nanone akakimutera no mu mugongo ndetse no mu kiganza.

Uyu mubyeyi yatabaje abaturanyi barahagoboka bamujyana ku Kigo Nderabuzima cya Abokobi nyuma yoherezwa mu bitaro bya gisirikare byitwa 37, aho arembeye.

SP Patience Mario, avuga ko uwatewe ibyuma ari umucuruzi mu isoko rya Kokrobite, ko uwamuteye ibyuma nta kazi yagiraga, gusa bakaba babanaga mu nzu.

Uyu yateye ibyuma yamureze kuva mu bwana ndetse na musaza we nyuma y’aho Se ubabyara abajugunyiye.

Afande Mario avuga ko mu Kwakira 2021, uyu mubyeyi yari aherutse gusura umugabo bakundana cyane ko we yibana. Ubwo yagarukaga kuwa 27 Ukwakira 2021, yashyamiranye n’uwo mukobwa yareze.

Uyu mukobwa yavuze ko ” Yamurongoye mu buryo bw’umwuka bityo akaba amusambanya.”

Uwakoze ibi yamaze gutabwa muri yombi, agezwa mu rukiko rwa Adentan ruyobowe n’umucamanza, Sedinam Awo Balokah.

Biteganyijwe ko azongera kugezwa mu rukiko kuwa 16 Ugushyingo 2021.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *