Abayobozi b’uturere birukanwe, beguye cyangwa begujwe muri manda ishize

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe amatora y’abayobozi b’ibanze yegereza umusozo, bisa nk’aho Meya w’Akarere ka Gakenke, Deogratias Nzamwita ari we wenyine ugiye kurangiza manda ye ya kabiri y’imyaka 5 mu gihe abandi benshi bagiye beguzwa cyangwa bagahindurirwa imirimo nk’uko tugiye kubireba.

Nzamwita yatowe bwa mbere mu 2011, yongera gutorwa mu 2016 nyuma yo kurangiza neza manda ye ya mbere.

Undi wari kurangiza neza manda ze ebyiri ni François Habitegeko wahoze ayobora Akarere ka Nyaruguru, ariko akazamurwa mu ntera akagirwa Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba muri Werurwe.

Abayobozi b’uturere ubundi baba bemerewe manda ebyiri z’imyaka itanu buri imwe, ariko benshi bareguye mu gihe abandi birukanwe cyangwa bakoherezwa mu yindi mirimo.

Abirukanwe, abahatiwe kwegura cyangwa abeguye ku bushake

Abayobozi benshi birukanwe n’inama njyanama zabo mu gihe abandi basezeye biturutse ku mpamvu zabo bwite, ariko inkundura yo kwegura ku bwinshi yagaragaye muri Nzeri 2019. Kwegura kwabo kwabaye nyuma y’umwiherero w’abayobozi b’uturere.

Abayobozi basaga 10 bo mu turere tune, barimo ba Meya n’ababungirije, beguye mu gihe kitageze mu cyumweru, bituma abakoresha imbuga nkoranyambaga bita uku kwegura “Tour du Rwanda”

Nk’urugero muri Musanze, Meya Jean-Damascène Habyarimana yareguye kubera ibibazo bitandukanye birimo no gukekwaho ibyaha nka ruswa.

Uwayoboraga Akarere ka Karongi, François Ndayisaba, nawe yareguye muri icyo gihe asimburwa na Vestine Mukarutesi.

Byageze i Muhanga, Meya Beatrice Uwamariya ahatirwa kwegura asimbuzwa Jacqueline Kayitare.

Muri Kamena 2018, mu Ntara y’Amajyepfo Meya Kayiranga Eugène Muzuka, wayoboraga Akarere ka Huye, yareguye asimburwa na Ange Sebutege.

Philbert Mugisha wayoboraga Akarere ka Nyamagabe nawe yirukanwe azira imyitwarire mibi asimbuzwa Bonaventure Uwamahoro muri Gashyantare 2018.

Uwayoboraga Akarere ka Ruhango, François-Xavier Mbabazi, nawe yegujwe na njyanama asimbuzwa Valens Habarurema muri Gicurasi 2018.

Mu Ntara y’Amajyaruguru, Inama Njyanama y’Akarere ka Gicumbi yatereye icyizere Meya Juvenal Mudaheranwa, imusimbuza Félix Ndayambaje muri Kamena 2018.

Mu Karere ka Burera naho haje kuba impinduka nyuma y’aho Meya Marie Florence Uwambaje yoherejwe kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa mu Ntara y’Uburengerazuba mu Ukuboza 2019.

Mu Ntara y’Uburengerazuba, ba Meya batanu muri barindwi bareguye.

Barimo Jérémie Sinamenye wayoboraga Akarere ka Rubavu weguye agasimbuzwa Gilbert Habyarimana mu 2017. Sinamenye yatawe muri yombi ashinjwa kwitambika ibikorwa byo kwiyamamaza bya Phillipe Mpayimana wiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu.

Frédéric Harerimana, wayoboraga Akarere ka Rusizi, yeguye mu 2018 asimbuzwa Ephraim Kayumba, mu gihe Théoneste Uwanzwenuwe wayoboraga Nyabihu yeguye mu 2019 agasimburwa na Antoinette Mukandayisenga.

Aimé Fabien Kamali wayoboraga Akarere ka Nyamasheke, nawe mu 2019 yareguye asimburwa na Appolonie Mukamasabo.

Mu Ntara y’Iburasirazuba, ba Meya babiri, Emmanuel Nsanzumuhire wa Bugesera yeguye ku mpamvu ze bwite asimbuzwa Richard Mutabazi, mu gihe George Mupenzi nawe yahaye njyanama ubwegure bwe agasimbuzwa David Claudian Mushabe muri Nyakanga 2018.

Ni mu gihe Manda y’abo bayobozi y’imyaka itanu, yatangiye muri 2016 yagombaga kurangira ku ya 28 Ukuboza 2020 kugira ngo bategure amatora yagombaga kuba muri Mutarama na Gashyantare 2021, akomwa mu nkokora na COVID-19.

Ibyavuye mu matora yo ku rwego rw’Akarere, Intara n’Igihugu bizatangazwa bitarenze kuwa 26 Ugushyingo, bikurikirwe na raporo rusange y’amatora izatangazwa mbere y’uko umwaka wa 2021 urangira naho bitarenze kuwa 31 Mutarama 2022 iyi Komisiyo izaba yatanze urutonde rw’abatowe mu nzego zose n’ibibaranga.

Manda y’abazaba batowe bose izatangira muri Gashyantare 2022, izamare imyaka itanu nta gihindutse.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Abayobozi b’uturere birukanwe, beguye cyangwa begujwe muri manda ishize
    Nzamwita yayoboye Gakenke ntabwo ari Kirehe

  2. Abayobozi b’uturere birukanwe, beguye cyangwa begujwe muri manda ishize
    Nzamwita yayoboye Gakenke ntabwo ari Kirehe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *