Nyuma y’indirimbo ‘Amakuru’ yakunzwe, umuhanzi Kagame yasohoye iyitwa Abanyuzwe

whatsapp_image_2021-11-04_at_16.19.07.jpg

Umuhanzi uri mu bagezweho mu muziki uhimbaza Imana, Kagame Charles, yasohoye indirimbo nshya yise ‘‘Abanyuzwe’’; ni nyuma y’amezi asaga icyenda ashyize hanze iyitwa “Amakuru’’ yakunzwe cyane. Kagame Charles asengera mu Itorero ‘Lifehouse Church’ ribarizwa mu Mujyi wa Coffs Harbour muri Australia ndetse ni naho akorera ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo. Uyu muhanzi wongeye kugaruka mu muziki […]

Ikinyamakuru BWIZA gihaye ikaze abiyamamariza imyanya y’ubuyobozi mu turere

Bwiza Media Ltd ifite Ikinyamakuru Bwiza.com na shene ya YouTube ya Bwiza TV iramenyesha abakandida biyamamariza imyanya y’ubuyobozi mu turere tw’igihugu uko ari 30 ko batambutsa ubutumwa bwabo bukagera iyo bashaka ko bugera, binyuze kuri iyi miyoboro no ku mbuga nkoranyambaga byayo. Kwiyamariza kuri iyi miyoboro binyura mu buryo butandukanye burimo: gukorerwa inkuru mu buryo […]

Somalia yirukanye intumwa yihariye ya AU

Leta ya Somalia yafashe icyemezo cyo kwirukana ku butaka bwayo intumwa yihariye yungirije y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU), umunya-Uganda Simon Mulongo. Itangazo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Somalia yashyize hanze kuri uyu wa 4 Ugushyingo 2021, risobanura ko Mulongo yirukanwe azira kujya mu bikorwa bihabanye n’ibyamujyanyeyo by’ubutumwa bw’amahoro na gahunda y’umutekano w’iki gihugu. Simon Mulongo […]

Tuzashyinguza umwanzi amaraso yacu – Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 03 Ugushyingo, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, yasezeranyije “gushyinguza abanzi b’igihugu cye amaraso yacu”. Abiy Ahmed yabivugiye ku isabukuru y’umwaka ushize guverinoma itangiye kurwana n’inyeshyamba zo mu majyaruguru y’igihugu zivuga ko ziteguye gufata umurwa mukuru vuba. Minisitiri w’intebe mu ijambo rye ku cyicaro gikuru cy’ingabo i Addis -Abeba, yagize […]

Project Coordinator at Kigali Collaborative Research Centre (KCRC)

The Kigali Collaborative Research Centre (KCRC), an NGO based in Kigali, Rwanda, facilitates high standard and diverse research and innovations. It consists of affiliated researchers and sponsors who carry out projects promoting research and innovation in Africa. Projects are funded by domestic and international organizations that require best accounting and reporting practices for their continued […]

RDC: Diregiteri w’ishuri yishwe n’umutima ubwo yiburaga ku rutonde rw’abahabwa umushahara

Umuyobozi w’ishuri ribanza rya Sawumwanga muri Teritwari ya Bagata mu ntara ya Kwilu, yishwe n’umutima nyuma yo kwibura ku rutonde rw’abagomba guhabwa umushahara. Pasiteri Rolydard Emwenia Kalala uri mu banyamuryango b’umuryango urengera rubanda muri iyi Teritwari, yasobanuriye Radio Okapi ko uyu muyobozi yapfuye tariki ya 1 Ugushyingo 2021 ubwo yari avuye kuri banki kubikuza umushahara […]

Gicumbi: Umuforomo bikekwa ko yiyahuje ikinini cy’imbeba

Umuforomo witwa Gatete Bernard wakoreraga mu bitaro bya Byumba mu Karere ka Gicumbi, yapfuye kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2021, bikaba bikekwa ko yiyahuje ikinini cy’imbeba. Amakuru dukesha Umuseke avuga ko Gatete yavuye mu kazi saa sita z’amanywa, ubwo yageraga mu rugo bikavugwa ko yahise anywa ubu burozi bwifashisha mu kwica imbeba. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari […]

Malpractices, fraud dominate civil servants placement

On March 24, the Plenary Sitting of the Parliament’s Lower Chamber made a resolution to summon the Minister of Local Government to respond to the cases of illegal public service recruitment in the decentralised administrative entities that were recurrent in the National Public Service Commission’s annual reports for three fiscal years between 2017 and 2020. […]

Karongi: Hari abakwirakwije impapuro zibuza abaturage kujya kwikingiza Covid-19

fdv9s1ixsaae4wt.jpg

Hari amakuru ko imwe mu mirenge imwe n’imwe yo mu Karere ka Karongi hari abantu bagiye bakwirakwiza impapuro zishishikariza abaturage kwirinda kwikingiza kugira ngo badahura n’ingaruka zituruka ku nkingo. Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, arasaba abatuye i Karongi n’abandi bafite imyumvire mibi ku mikorere y’inkingo za COVID-19 ko bareka iyi myumvire bitaba ibyo […]

Joseph Kabila arashinjwa kuriganya umuntu diyama ifite agaciro ka miliyari y’amadolari

Sosiyete sivile yo muri Kasaï-Oriental izwi nka Nouvelle Société Civile Congolaise (NSCC), kuri uyu wa Kabiri ushize yashinje Joseph Kabila, wahoze ari Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo gufatira diyama y’uwitwa Théodore Mbiya Kalala, ingana na carats 822 yabonetse muri Bena Ciswaka mu 2005 ifite agaciro ka miliyari y’amadolari ku isoko. Iyi sosiyete sivile […]

Sahara Marocain : Le Maroc ne se laissera pas entraîner dans une guerre

Dans un Communiqué publié, le 1er novembre 2021, la Présidence algérienne dénonce l’assassinat de trois citoyens algériens, lors d’un bombardement de leurs camions sur la route assurant la liaison entre Nouakchott (Mauritanie) et Ouargla (Sud l’Algérie). Selon le site algérien “menadefense.net”, les camionneurs algériens ont été « tués à Bir Lahlou au Sahara occidental ». […]

Paris: Urukiko rwahannye abibasiye igisonga cya Miss France

Urukiko rwo mu Bufaransa kuri uyu wa Gatatu rwaciye amande abantu barindwi kubera ubutumwa bwo kwibasira Abayahudi bwari bugenewe Igisonga cya Miss France ku mbuga nkoranyambaga. April Benayoum, wahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Bufaransa mu Ukuboza yibasiwe na bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bamuha ubutumwa bw’urwango nyuma yo gutangaza ko se akomoka muri Israel. Amagambo […]

Past. Usabwimana wayoboye ADEPR arasaba Abanyarwanda kumufasha amasengesho

Pasiteri Usabwimana Samuel wayoboye itorero rya ADEPR arasaba abayoboke baryo n’Abanyarwanda muri rusange kumufasha mu masengesho y’amezi abiri. Mu butumwa yatanze tariki ya 1 Ugushyingo 2021, Pasiteri Usabwimana yasabye abizera Imana ko igihe gisigaye kugira ngo umwaka w’2021 urangire bagikoresha neza, bakayitakambira, igakemura ibibazo byugarije Isi birimo icyorezo cya Covid-19. Yagize ati: “Narebye inyuma aho […]

Zimbabwe: Umukinnyi w’iteramakofe bamuteye igipfunsi kimwe arapfa

Umukinnyi w’iteramakofe wo muri Zimbabwe, Taurai Zimunya, yapfuye kuri round ya gatatu nyuma yo guterwa igipfunsi kimwe mu mukino wabereye mu murwa mukuru i Harare kuwa Gatandatu. Turai wo mu kigero cy’abafite ibiro biringaniye, yapfuye kuwa Mbere ubwo bamukubitaga ibyitwa KO (Knock Out) Ni bwo bwa mbere umukinyi w’iteramakofe apfuye muri Zimbabwe ahitanywe n’inkurikizi zo […]

Museveni yahamagaje inama y’abayobozi ba Afurika y’Iburasirazuba yo kwiga kuri Ethiopia

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yahamagaje inama y’abayobozi ba Afurika y’Iburasirazuba ku itariki ya 16 Ugushyingo, igomba kuganirirwamo ikibazo cy’intambara yo muri Ethiopia. Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kane n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda, Okello Oryem nk’uko iyi nkuru dukesha Reuters ivuga. Yagize ati “ Perezida Museveni arimo kuvugana na Minisitiri […]

Iyirukanwa ry’umunyeshuri wo kuri ET Karuganda ntirivugwaho rumwe

6926938d5a539fa0db4b5351b976a81c.jpg

Iyirukanwa ry’umunyeshuri witwa Ishimwe Jean de Dieu wiga ku kigo cy’ishuri cya ET Karuganda kiri mu Karere ka Burera ntirivugwaho rumwe hagati y’umubyeyi we ndetse n’ubuyobozi bw’ishuri. Kuwa wa 2 Ugushyingo 2021 umubyeyi wa Ishimwe Jean de Dieu, Ndagijimana yavugaga ko kugeza magingo aya ataramenya impamvu umwana we yirukanywe mu kigo cy’ishuri kandi bazi neza […]

Hafashimana na Muhawenimana bafunzwe nyuma yo gufatwa amashusho basambanira mu muhanda

muhand.jpg

Polisi ya Uganda mu Karere ka Kisoro yataye muri yombi Hafashimana Pascal na Muhawenimana Mukamurenzi Claudine nyuma yo gufatwa amashusho basambanira mu muhanda. Umuvugizi wa Polisi mu gace ka Kigezi, Elly Mate yatangaje ko Hafashimana utuye mu gace ka Rwaramba na Muhawenimana utuye muri Nyakinama basambaniye ku muhanda w’i Kisoro tariki ya 2 Ugushyingo 2021. […]

Abayobozi b’uturere birukanwe, beguye cyangwa begujwe muri manda ishize

Mu gihe amatora y’abayobozi b’ibanze yegereza umusozo, bisa nk’aho Meya w’Akarere ka Gakenke, Deogratias Nzamwita ari we wenyine ugiye kurangiza manda ye ya kabiri y’imyaka 5 mu gihe abandi benshi bagiye beguzwa cyangwa bagahindurirwa imirimo nk’uko tugiye kubireba. Nzamwita yatowe bwa mbere mu 2011, yongera gutorwa mu 2016 nyuma yo kurangiza neza manda ye ya […]

USA yafatiye ibihano ikigo cyakoze software ikoreshwa mu kumviriza telephone

Ubuyobozi bwa Perezida Joe Biden bwashyize ku rutonde rw’umukara ikigo cyo muri Israel, NSO Group cyakoze software ikoreshwa mu butasi izwi nka Pegasus iherutse kuvugisha Isi yose nyuma y’aho bigaragariye ko yaba yarakoreshejwe mu kumviriza telephone z’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’abayobozi batandukanye barimo ab’ibihugu by’ibihangange nka Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa. Ubuyobozi bwa Biden bushinja […]

Amavubi azakina na Kenya na Mali adafite abarimo Kagere, Jacques, Rwatubyaye na Omborenga

img_20211104_073331.jpg

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Mashami Vincent, yamaze gushyira ahagaragara urutonde rw’agateganyo rw’abakinnyi 31 bagomba kuvamo abo aziyambaza mu mikino ibiri Amavubi azahuriramo na Kenya na Mali. Ku wa Kane tariki ya 11 Ugushyingo Amavubi ni bwo azakira Les Aigles du Mali, mu mukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar uzabera […]

Kagere yongeye gucungura Simba, ayivana mu nzara za Namungo ku munota wa nyuma

Rutahizamu Meddie Kagere, yafashije Simba Sports Club akinira kwegukana amanota atatu y’umunsi wa gatanu wa shampiyona ya Tanzania, nyuma yo gutsinda bigoranye Namungo FC igitego 1-0. Igitego cy’umutwe cya Kagere cyo ku munota wa 95 w’umukino ni cyo cyafashije Simba y’umutoza Hitimana Thierry kwegukana amanota atatu y’uriya mukino. Hari ku mupira yari ahinduriwe na myugariro […]

Facebook yasibye ubutumwa bwa Min. w’Intebe wa Ethiopia

Facebook yakuyeho ubutumwa bwa Minisitiri w’intebe wa Ethiopia ivuga ko bwarenze ku mabwiriza y’uru rubuga nkoranyambaga yo kudahembera urugomo. Ku cyumweru, Abiy Ahmed yasabye abaturage gufata intwaro bagahagarika inyeshyamba za Tigray People’s Liberation Front (TPLF). TPLF imaze umwaka irwana n’ingabo za leta ya Ethiopia. Mu minsi ya vuba ishize yafashe imijyi ikomeye. Facebook yagiye inengwa […]