Ubuyobozi bwa Perezida Joe Biden bwashyize ku rutonde rw’umukara ikigo cyo muri Israel, NSO Group cyakoze software ikoreshwa mu butasi izwi nka Pegasus iherutse kuvugisha Isi yose nyuma y’aho bigaragariye ko yaba yarakoreshejwe mu kumviriza telephone z’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’abayobozi batandukanye barimo ab’ibihugu by’ibihangange nka Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa.
Ubuyobozi bwa Biden bushinja NSO Group kuba yarahaye iyi software guverinoma z’ibihugu ziyikoresha mu kwibasira impirimbanyi zitandukanye n’abanyamakuru.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa gatatu, itariki 3 Ugushyingo, minisiteri y’ubucuruzi ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko NSO Group ari kimwe mu bigo byongerewe ku rutonde rw’ibigo byijanditse mu bikorwa binyuranyije na politiki mpuzamahanga ya Amerika ndetse n’umutekano w’igihugu.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo NSO Group yashyizwe mu majwi n’abaharanira uburenganzira bwa muntu nyuma y’iperereza ryakozwe n’ibinyamakuru mpuzamahanga ryahishuye ko software ya Pegasus ikorwa n’iki kigo yakoreshejwe n’inzego z’umutekano, iz’ubutasi na guverinoma z’igitugu mu bihugu byinshi.
Urutonde rw’ibigo byashyizwe ku rutonde rw’umukara muri Amerika ruriho n’ikigo cy’Abashinwa gikora smartphones kizwi nka Huawei.
Hariho kandi ikindi kigo cyo muri Israel kitwa Candiru, nacyo software zacyo zafashije guverinoma z’amahanga kwibasira abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’igitugu, abanyamakuru, n’abaharanira uburenganzira bwa muntu, bahunze mu rwego rwo kubacecekesha” nk’uko minisiteri y’ubucuruzi yakomeje ivuga.
NSO Group yavuze ko yababajwe n’iki cyemezo cya leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi igiye guharanira ko cyahindurwa.
Ibindi bigo biri kuri uru rutonde ni Positive Technologies cyo mu Burusiya na Computer Security Initiative Consultancy PTE LTD cyo muri Singapore.
Umunyamakuru Allan Fisher wa Al Jazeera ukorera Washington D.C., yavuze ko icyo gushyirwa kuri uru rutonde bisobanuye ari uko “ibi bigo bitemerewe gutumiza ikoranabuhanga iryo ari ryo ryose rya Amerika byifashisha mu gukora ibikoresho byabyo, kandi n’ibindi bihugu bitemerewe kuritumiza ngo birishyire mu maboko y’ibi bigo.”


