Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Mashami Vincent, yamaze gushyira ahagaragara urutonde rw’agateganyo rw’abakinnyi 31 bagomba kuvamo abo aziyambaza mu mikino ibiri Amavubi azahuriramo na Kenya na Mali.
Ku wa Kane tariki ya 11 Ugushyingo Amavubi ni bwo azakira Les Aigles du Mali, mu mukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Uyu mukino wa gatanu mu itsinda uzakurikirwa n’uwa nyuma wo mu tsinda Amavubi y’u Rwanda azakirwamo na Harambee Stars ya Kenya uzabera kuri Stade ya Kasarani i Nairobi.
Abakinnyi bagomba kwitegura iriya mikino yombi umutoza Mashami yashyize ahagaragara, ntibagaragaramo amenshi mu mazina yari asanzwe amenyerewe mu kipe y’Igihugu.
Amazina atiyambajwe arimo Rutahizamu Meddie Kagere wa Simba yo muri Tanzania, Tuyisenge Jacques na Omborenga Fitina ba APR FC bafite imvune, myugariro Rwatubyaye Abdul wa FC Shkupi yo muri Macedonia ya Ruguru na Yannick Mukunzi uheruka kugira imvune ikomeye.
Myugariro Mutsinzi Ange Jimmy wari wabanje mu kibuga Amavubi atsindirwa na Uganda i Kampala na we ntazagaragara muri iriya mikino yombi.
Kugeza ubu Amavubi y’u Rwanda ntacyo akiramira kuko amahirwe yayo yo kuba yajya mu gikombe cy’Isi yarangiye, nyuma yo kunanirwa gutsinda byibura umukino umwe mu itsinda.
Abakinnyi 31 Mashami yahamagaye



