Kuri iki Cyumweru, itariki ya 14 Kamena 2026, Lt Col Emmanuel NSENGIYUMVA wo mu Ngabo z’u Rwanda yarangije amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare mu gihugu cya Jordan (Royal Jordanian Command and Staff College).

Umuhango wo gusoza amasomo yaba Ofisiye Bakuru (Senior Command and Staff Course 2025/2026) wayobowe na Maj Gen Yousef Huneiti, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Jordan.

Uwo muhango kandi witabiriwe na Col Ephraim NGOGA, uhagarariye u Rwanda mu bya gisirikare muri Jordan.



