Urukiko rwo mu Bufaransa kuri uyu wa Gatatu rwaciye amande abantu barindwi kubera ubutumwa bwo kwibasira Abayahudi bwari bugenewe Igisonga cya Miss France ku mbuga nkoranyambaga.
April Benayoum, wahataniye ikamba rya Nyampinga w’u Bufaransa mu Ukuboza yibasiwe na bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bamuha ubutumwa bw’urwango nyuma yo gutangaza ko se akomoka muri Israel.
Amagambo y’ubugome nka “ Hitler yibagiwe uyu”, “Ntimutore Umuyahudi”, ni amwe mu magambo yashyizwe kuri twitter n’abaregwa yamaganwa n’abanyapolitiki batandukanye n’amashyirahamwe.
Urukiko rwa Paris kuri uyu wa Gatatu rukaba rwategetse abantu barindwi bashinjwaga kohereza ubwo butumwa, barimo abagore bane n’abagabo batatu, kwishyura amande ari hagati y’amadorali 350 na 930.
Umuntu wa munani wakekwaga yagizwe umwere nyuma yo gusanga ubutumwa bwe butaribasiraga Benayoun mu buryo butaziguye.
Nk’uko tubikesha France24, mu rubanza abaregwa bose bemeye ko ari bo bashyize ku mbuga nkoranyambaga ubwo butumwa ariko bahakana ko bugamije kwibasira Abayahudi, bamwe bemeza ko bashakaga gushyigikira impamvu y’Abanyapalestina.
Ariko urukiko rwasanze izo nyandiko zigaragaza “kwangwa umuntu kubera inkomoko ye” cyangwa “kubera idini rye” kandi ko zibasiye Benayoum mu buryo butaziguye.
Abaregwa uko ari barindwi banasabwe kwishyura uwibasiwe iri euro rimwe ry’impozamarira no ku mashyirahamwe atandukanye arwanya ivanguramoko n’arwanya ivangura ryibasira Abayahudi ari mu bareze.


