Pasiteri Usabwimana Samuel wayoboye itorero rya ADEPR arasaba abayoboke baryo n’Abanyarwanda muri rusange kumufasha mu masengesho y’amezi abiri.
Mu butumwa yatanze tariki ya 1 Ugushyingo 2021, Pasiteri Usabwimana yasabye abizera Imana ko igihe gisigaye kugira ngo umwaka w’2021 urangire bagikoresha neza, bakayitakambira, igakemura ibibazo byugarije Isi birimo icyorezo cya Covid-19.
Yagize ati: “Narebye inyuma aho tuvuye, muri iyi myaka ibiri turangije; ni ukuvuga uw’2020 n’uyu tugiye kurangiza wa 2021, ndeba ibintu bikomeye twaciyemo mu Isi ya none, nk’imyuzure, imitingito y’Isi, kuruka kw’ibirunga, inkongi z’imiriro kubera imihindagurikire y’ibihe, imiyaga idasanzwe yasenye ibintu byinshi….hari n’ibindi byinshi byagiye bitambuka ariko icy’akarusho ni iyi Koronavirusi yakwiriye mu Isi yose, yishe abantu benshi, yanyeganyeje ubukungu kubera za Guma mu Rugo tutajya ku kazi…”
Ashingiye ku byanditswe mu gitabo cya 2 Ingoma 7:13-14, abona abizera n’Abanyarwanda muri rusange bakwiye kunga ubumwe, bagasenga Imana ikabakiza ibibazo birimo iki cyorezo. Ati: “Bene Data rero nshingiye kuri aya magambo y’Imana, iri sezerano yaduhaye twebwe abizera, nsanga natwe twatanga inkunga mu kurwanya iki cyorezo…ariko navuze nti ‘nk’itorero duciye bugufi, tukihana, tukiyeza, tugashaka mu maso h’Uwiteka Imana yacu, tukayinginga ngo ikureho iki cyorezo cya Koronavirusi, Imana ntiyatwumva, igakora igitangaza tukayibona dutya, tukazatangira umwaka utaha dufite amashimwe, dufite ubuhamya, tuvuga ibitangaza Imana ikoze?.”
Pasiteri Usabwimana yabasabye gutakambira Imana binyuze muri iri sengesho ry’amezi abiri. Ati: “Nuko rero bene Data, uburyo wenda bwo gusenga ntabwo navuna abantu cyane, navuze nti tuzajya imbere y’Imana dore turi ku itariki ya 1/11/2021, hasigaye rwose amezi abiri yenda kuzura.
Dutangire duce bugufi imbere y’Imana, turire, twinginge ariko twiyeza, twitunganya, kuko irashaka abantu bayisaba ariko bejejwe, batunganyijwe, ibemera. Aya mezi abiri atugirire akamaro, hanyuma tuzarangiza aya masengesho ku itariki ya 31/12, hanyuma tuzatangire umwaka mushya muhire wa 2022 turi mu mashimwe, twuzuye imbaraga z’Imana, twaragize ibihe byiza byo kubana n’Imana kandi twizeye amasezerano Imana iduhaye.”
Pasiteri Usabwimana yabaye Umuyobozi Mukuru wungirije wa ADEPR kuva mu 2000 kugeza mu 2004. Aba Umuyobozi Mukuru kuva ubwo kugeza mu 2012, ubwo yeguzwaga kuri iyi nshingano. Gusa kuva yeguzwa, iri torero ryakomeje kumvikanamo ibibazo bijyanye by’imiyoborere byatumye n’abamusimbuye beguzwa.

6 Responses
Past. Usabwimana wayoboye ADEPR arasaba Abanyarwanda kumufasha amasengesho
turagusuhuje cyane mushumba,ibi nukuri birakwiye ko twegera lmana kdi tuzakuramo imbaraga uruhari rwawe muguteza imbere itorero ntabwo ruzibagirana ariko haricyo wibagiwe kuvuga nugusenga lmana tuyisaba kurangiza ibibazo bikiri mwitorero ryacu byaribereye umutwaro

Pastor,ibuka ko nkuko Yohana 9:31 havuga,ntabwo Imana yumva amasengesho y’abanyabyaha.Ikiza nuko wasaba abanyarwanda “guhinduka”.Bakareka ibintu bibi bakora.Ibuka ko nubwo Abafarisayo basengaga cyane,ntabwo Imana yabumvaga.Kubera ko bakoraga ibyo Imana itubuza.

Mageza arumvise pe
Past. Usabwimana wayoboye ADEPR arasaba Abanyarwanda kumufasha amasengesho
Mageza arumvise pe