RDC: Diregiteri w’ishuri yishwe n’umutima ubwo yiburaga ku rutonde rw’abahabwa umushahara

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’ishuri ribanza rya Sawumwanga muri Teritwari ya Bagata mu ntara ya Kwilu, yishwe n’umutima nyuma yo kwibura ku rutonde rw’abagomba guhabwa umushahara.

Pasiteri Rolydard Emwenia Kalala uri mu banyamuryango b’umuryango urengera rubanda muri iyi Teritwari, yasobanuriye Radio Okapi ko uyu muyobozi yapfuye tariki ya 1 Ugushyingo 2021 ubwo yari avuye kuri banki kubikuza umushahara w’amezi atatu, ariko agasanga nta mafaranga ari kuri konte.

Yagize ati: “Ni umuyobozi w’ishuri ribanza rya Sawumwanga riri muri Misiyo Gatolika ya Sia. Yaje gufata umushahara w’amezi atatu kuri Equity Bank muri Bagata. Ubwo yahageraga, yabwiwe ko izina rye ritari ku rutonde rw’abagomba guhembwa. Umutima we wahagaze, apfa nyuma y’amasaha make ubwo yari yagejejwe ku bitaro.”

Iyi nkuru ikurikiye iy’umwarimu witwa Kabongo Germain wigishaga wakoreraga mu mujyi wa Kalemie mu ntara ya Tanganyika muri RDC na we wishwe n’indwara y’umutima muri Werurwe 2021, ubwo yajyaga gufata umushahara kuri Banki yitwa TMB, ntawuhabwe ahubwo akamenyeshwa ko azamara amezi atatu adahembwa.

Intandaro yo kudahembwa kwa Kabongo yatewe n’uko mu Kuboza 2020 yari yarahawe umushahara wikubye gatatu kandi yaragombaga guhabwa uw’ukwezi kumwe. We yari azi ko yabyungukiyemo, ariko ubwo banki yamubwiraga ko atazahembwa, yahise agwa muri koma, ashiramo umwuka.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *