Lt Col mu ngabo za Uganda yakubiswe iz’akabwana kugeza apfuye azira gushaka kwiba

Sangiza iyi nkuru

Umusirikare wa Uganda ufite ipeti rya Lt. Col kuri Noheri yakubiswe iz’akabwana kugeza ashizemo umwuka nyuma yo gukekwaho kugerageza kwiba umuntu ucuruza mobile money nk’uko amakuru agera kuri Chimpreports avuga.

Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wungirije w’igipolisi muri Kampala, Paul Kangave, ngo ibi byabaye nka saa tatu za mugitondo ubwo Lt Col. Keba Nekepere yageragezaga kwiba umucuruzi wa mobile money amashilingi 500,000 ahitwa Nantabuulirwa mu mujyi muto wa Mukono.

Kangave yagize ati: “Yagerageje guhatira ucuruza mobile money ngo amwoherereze amafaranga kuri telephone ye bituma umugore atabaza”. Yongeyeho ko induru y’uwo mugore ucuruza mobile money yatumye abantu bahurura batangira gukubita uwo musirikare kugeza apfuye ku buryo polisi yatabaye igasanga byarangiye.

capture
Umuvugizi wungirije w’igipolisi muri Kampala, Paul Kangave, aganira n’itangazamakuru

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Uyu muvugizi wa polisi yakomeje atangaza ko ubwo bageragezaga gusaka umurambo bamusanganye imbunda ya pistol n’ikarita y’umusirikare wa UPDF ndetse bigaragara ko yari afite ipeti rya Lt. Colonel, ariko yongeraho ko bagiye gukomeza iperereza ngo barebe ko icyo cyangombwa n’iryo peti atari ibihimbano.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *