Kuri uyu wa Gatatu, itariki 03 Ugushyingo, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, yasezeranyije “gushyinguza abanzi b’igihugu cye amaraso yacu”.
Abiy Ahmed yabivugiye ku isabukuru y’umwaka ushize guverinoma itangiye kurwana n’inyeshyamba zo mu majyaruguru y’igihugu zivuga ko ziteguye gufata umurwa mukuru vuba.
Minisitiri w’intebe mu ijambo rye ku cyicaro gikuru cy’ingabo i Addis -Abeba, yagize ati: “Iriba turimo gucukura rizaba ryimbitse cyane, ni ryo rizashyingurwamo umwanzi, ntabwo ari aho Ethiopia izacikiramo ibice.”
Uwatsindiye igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel mu mwaka wa 2019, yari yarahawe kubera politiki ye yo kugirana umubano na Erittrea, yongeyeho ati: “Tuzashyinguza umwanzi amaraso n’amagufa yacu kandi dusubize icyubahiro Ethiopia.”
Abayobozi b’ishyaka rya rubanda riharanira kwibohora kwa Tigray (TPLF), ryatangiye urugamba rw’intwaro, bayoboye ihuriro ryari ku butegetsi muri Ethiopia mu gihe cy’imyaka 30, kugeza igihe abatavuga rumwe n’ubutegetsi bayobowe na Abiy Ahmed babufashe mu 2018, nyuma y’imyaka myinshi imyigaragambyo irwanya leta.
Iyi nkuru dukesha Reuters yibutsa ko intambara yadutse ku itariki ya 3 Ugushyingo 2020 imaze guhitana abantu ibihumbi, abarenga miliyoni ebyiri bavanywe mu byabo kandi Abanya-Tigray 400.000 bugarijwe n’inzara.
Igihugu kikaba cyarashyizwe mu bihe bidasanzwe nyuma y’aho imijyi ibiri y’ongenzi iri mu birometero 300 uvuye mu murwa mukuru yigaruriwe n’inyeshyamba zivuga ko ziteguye kuwufata.


