Somalia yirukanye intumwa yihariye ya AU

Sangiza iyi nkuru

Leta ya Somalia yafashe icyemezo cyo kwirukana ku butaka bwayo intumwa yihariye yungirije y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU), umunya-Uganda Simon Mulongo.

Itangazo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Somalia yashyize hanze kuri uyu wa 4 Ugushyingo 2021, risobanura ko Mulongo yirukanwe azira kujya mu bikorwa bihabanye n’ibyamujyanyeyo by’ubutumwa bw’amahoro na gahunda y’umutekano w’iki gihugu.

Simon Mulongo yahawe iminsi irindwi. Bivuze ko yategetswe kuva muri Somalia bitarenze ku wa Kane w’icyumweru gitaha, tariki ya 11 Ugushyingo 2021.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *