Abantu bagera ku ijana ni bo bamaze kwitaba Imana, nyuma y’iturika ry’ikigega cya lisansi ryabereye muri kamwe mu duce two mu mujyi wa Freetown usanzwe ari umurwa mukuru wa Sierra Leone.
Iri turika ryabaye ejo ku wa Gatanu.
Umuyobozi ushinzwe itumanaho mu kigo cya Sierra Leone gishinzwe gucunga ibiza (NDMA), Mohamed Lamrane Bah, yari yabwiye CNN ko abantu 84 ari bo bitabye Imana, gusa kugeza ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu abari bamaze kwitaba Imana bari 94 na n’inkomere 94.
Uretse abitabye Imana amakuru avuga ko hari n’abantu benshi barembeye mu bitaro nyuma yo gukomereka cyane, ku buryo umubare w’abitabye Imana ushobora kwiyongera.
Umuyobozi w’Umujyi wa Freetown, Yvonne Aki-Sawyerr abinyujije ku rubuga rwa Facebook, yavuze ko ababajwe cyane no “kumva iturika ryabereye ku muhanda wa Bai Bureh mu gace ka Wellington, nyuma y’uko ikamyo yari yikoreye lisansi igonganye n’indi kamyo.”
Meya wa Freetown yavuze ko amashusho n’amafoto ya ririya turika akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga ateye agahinda.
Kuri ubu inzego z’ubutabazi ziri gukora ubutaruhuka mu rwego rwo kuraruza abapfuye n’abakomeretse kugira ngo bajyanwe mu mavuriro atandukanye.


