Nyuma y’uko ikipe ya Pepiniere Fc isabye ko ikibuga cyayo giherereye ku ruyenzi gikorwa ndetse ikanasaba ko umukino yari gukina usubikwa, kuri ubu yamaze gutangaza ko nitemererwa gukinira ku kibuga cyayo izikura mu irushanwa.
Ikipe ya Pepiniere Fc itangaje ibi nyuma y’uko ku munsi wa 10 w’irushanwa iyi kipe yatewe mpaga ubwo yari yabuze ku kibuga cya Kicukiro aho yari guhura n’ikipe ya AS Kigali.
Iyi kipe ubu yamaze gutangaza ko itazategereza guterwa mpaga 3 ngo ngo ive mu irushanwa kuko izahita yikuramo mu gihe Ferwafa nayo nta gisubizo iratanga ku ibaruwa iyi kipe yayandikiye.
Pepiniere Fc yatewe iyi mpaga nyuma y’uko ku munsi wa 8 w’irushanwa ubwo hari ku itariki ya 20 uku kwezi, yari yandikiye Ferwafa iyisaba ko uyu mukino wari kuyihuza na As Kigali wakinirwa ku ruyenzi kuko ikibuga cyaricyamaze gutunganywa ariko ntigire igisubizo ibona bityo igahitamo kwanga kugera ku kibuga mu mukino wari kubera Kicukiro.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kugeza ubu nta kiramenyekana ku cyemezo ferwafa yaba igiye gufata kuri ibi byifuzo by’ikipe ya Pepiniere FC, niba azayireka ikikura mu irushanwa cyangwa hazubahiriza ubusabe bwayo bwo gukinira ku kibuga cyayo cyo ku ruyenzi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


