Perezida Kagame mu bukwe bw’umukobwa wa Rwigema, Museveni ahamagaza inama ya EA, ingabo zirinda Touadéra zirasa iza MINUSCA; inkuru z’icyumweru

Sangiza iyi nkuru

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 1 Ugushyingo 2021 cyaranzwe n’inkuru z’ingenzi zirimo izerekeye politiki, umutekano n’ubutabera.

Harimo:

Perezida Kagame mu bukwe bw’umukobwa wa Fred Rwigema

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yitabiriye ubukwe bw’umukobwa wa nyakwigendera Fred Gisa Rwigema witwa Teta Gisa n’umukunzi we Manzi Mervin, bwabereye mu mujyi wa Kigali ku wa 6 Ugushyingo 2021.

Umukuru w’Igihugu yafashe ijambo, avuga ko yishimiye gutaha ubukwe bw’umwana wabo, anaboneraho gusobanura amateka y’ubucuti bwe na Fred Rwigema kuva mu bwana bwabo.

Gusa yagaragaje ko atishimiye kuba umuhungu wa Fred witwa Eric Gisa Rwigema uba muri Uganda atatashye ubu bukwe, atuma umuryango wa Teta kuzamubwira agataha mu Rwanda, cyangwa se akajya arusura.

Amagambo ya Gen. Kainerugaba kuri Tigray

Umuhungu wa Perezida Museveni usanzwe ari umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka za Uganda, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba akomeje kugaragaza uruhande abogamiyemo mu ntambara iri kubera muri Ethiopia hagati y’ingabo za Leta n’umutwe w’ingabo za Tigray wifatanyije n’indi 8.

Gen. Kainerugaba asobanura ko abo muri Tigray ari abavandimwe be na bashiki be, kandi ko bahohotewe na Leta ya Ethiopia, akabishingiraho avuga ko abashyigikiye, kandi ngo impamvu yatumye batangira urugamba izatuma batsinda.

Aya magambo atangaje inshuro eshatu ntavugwaho rumwe kuko hari abayatwerera Uganda yose aho kuba uyu musirikare wenyine, bakabona ko yagira ingaruka zikomeye ku mubano w’ibi bihugu byombi.

Museveni yahamagaje inama y’akarere yiga ku ntambara muri Ethiopia

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yahamagaje inama y’ibihugu bigize akarere ka Afurika y’iburasirazuba kugira ngo byige ku gushakira umuti intambara iri kubera muri Ethiopia hagati ya Leta n’imitwe yitwaje intwaro irimo TPLF uharanira ubwigenge bw’akarere ka Tigray.

Iby’iyi nama byatangajwe n’umunyamabanga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda, Okello Oryem, asobanura ko Umukuru w’Igihugu yayihamagaje bitewe n’impungenge afite zo kuba iyi mitwe yanze imishyikirano.

Nyuma yo guhura n’intumwa zaturutse muri Ethiopia, biravugwa ko Museveni ari kugirana ibiganiro na Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Abiy Ahmed bigamije gushaka uburyo intambara yahagarara.

Ingabo zirinda Perezida wa CAR zarashe iza MINUSCA

Tariki ya 1 Ugushyingo 2021, ingabo zirinda Perezida wa Repubulika ya Centrafrika (CAR) zarashe ku bapolisi b’Abanyamisiri bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri iki gihugu buzwi nka MINUSCA, 10 barakomereka.

Aba bapolisi barashwe ubwo bari bakigera ku kibuga cy’indege kiri muri metero 120 ugana ku biro by’Umukuru w’Igihugu. Bagerageje guhunga, barakomereka, bisi barimo igonga umugore ahaburira ubuzima.

Umuryango w’Abibumbye wamaganye iki gikorwa wafashe nk’urugomo, uvuga ko hatanangiye iperereza kugira ngo abasirikare barugizemo uruhare bamenyekane, babiryozwe.

Rubavu: Abana bari barabuze babonetse barapfuye

Imirambo y’abana bane bari hagati y’imyaka 10 na 14 y’amavuko bo mu murenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu bari bamaze imyaka 3 baburiwe irengero, yabonetse mu buvumo.

Aba bana babuze tariki ya 15 Nzeri 2018, ababyeyi babo barabashatse barababura, bitabaza urwego rushinzwe ubugenzacyaha rwaje guta muri yombi abagabo babiri; Nshunguyinka Jean na Kavaruganda François ariko rubarekura hashize amezi umunani.

Ubwo iyi mirambo yabonekaga, uru rwego rwongeye guta muri yombi aba bagabo babiri mu gihe rukomeje iperereza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *