Inteko yateye utwatsi abize amategeko mu Rwanda no mu Burundi bashaka gukorera muri Kenya

Sangiza iyi nkuru

Komisiyo ishinzwe ubutabera n’amategeko mu Nteko Ishinga Amategeko ya Kenya yateye utwatsi abavoka bize amategeko mu Rwanda no mu Burundi bashaka gukorerayo uyu mwuga.

Ni nyuma y’aho abavoka 13 b’Abanyakenya basanzwe bari mu rugaga rw’abavoka rw’u Rwanda, bayitabaje kugira ngo ibavuganire, itegeko ribuza gukorera muri Kenya abize amategeko muri ibi bihugu byombi rivugururwe.

Aba banyamategeko bitabaje Inteko ubwo muri Kanama 2021 Umucamanza Mukuru w’Urukiko Rukuru rwa Mombasa, Eric Ogola yari amaze gutesha agaciro ubujurire bwabo bwasabaga ko bakwemererwa kurahira, bakinjizwa mu rugaga rw’abavoka muri Kenya kugira ngo batangire umwuga.

Nk’uko tubikesha The East African, Inteko ishinga amategeko ya Kenya yanzuye ko abize amategeko mu Rwanda no mu Burundi bazemererwa gukorera muri iki gihugu mu gihe n’ibihugu bizemo bizaba byemerera abavoka bize muri Kenya kubikoreramo uyu mwuga.

Mu muryango w’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba ugizwe n’ibihugu bitandatu, abize amategeko muri Uganda no muri Tanzania ni bo bemererwa gukorera umwuga w’ubwavoka muri Kenya.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *