U Rwanda mu biganiro na YouTube bigamije kureba uko zimwe muri shene zafungwa

Sangiza iyi nkuru

Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, Dr Murangira Thierry yatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda iri mu biganiro n’ikigo cya YouTube bishobora gutuma zimwe muri shene zifungwa.

Mu kiganiro yagiriye kuri televiziyo y’igihugu, Dr Murangira yatangaje ko izi shene ari izifashishwa mu guhakana no gupfobya jenoside hamwe n’izikwirakwiza imvugo z’urwango (hate speeches) n’amacakubiri.

Yagize ati: “Hari ibiganiro biriho byo kugira ngo aba bantu bose bakwirakwiza izi mvugo zo gukurura amacakubiri, zo gupfobya jenoside, hari ibiganiro biriho kugira ngo zijye zifungwa. Ni ibiganiro biri hagati ya Guverinoma ya YouTube.”

Mu gihe YouTube yaba yumvise icyifuzo cya Guverinoma y’u Rwanda ikanagishyira mu bikorwa, iyi yaba ari ingamba ya kabiri yaba ifatiwe ba nyiri izi shene yiyongera ku yo gukurikiranwa n’ubutabera.

Mu bafunzwe bakurikiranweho kwifashisha YouTube mu gukora ibi byaha barimo Idamange Iryamugwiza Yvonne wakatiwe igifungo cy’imyaka 15 adahari, Karasira Aimable ukiburanishwa na Hakuzimana Abdou Rashid uri mu maboko y’ubushinjacyaha mbere y’uko atangira kuburanishwa.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. U Rwanda mu biganiro na YouTube bigamije kureba uko zimwe muri shene zafungwa
    Byaba byiza hagiye hafungwa channels Aho gufunga ba nyirazo

  2. U Rwanda mu biganiro na YouTube bigamije kureba uko zimwe muri shene zafungwa
    Byaba byiza hagiye hafungwa channels Aho gufunga ba nyirazo

  3. U Rwanda mu biganiro na YouTube bigamije kureba uko zimwe muri shene zafungwa
    Mbona icyo mwakwitaho cyne , ari ugukemura akarengane , kari mu rda, gucecekesha abavuzeko abatabona ibintu bimwe na leta,ipfu zidasaobanutse ,,,,,, kuko nimuzajya mufunga izo chanel buzajya bucya bafungure izindi cg bazifungurire mubindi bihugu,,, mbona ibyo mwaba mugiye gukora ntacyo byamara.

  4. U Rwanda mu biganiro na YouTube bigamije kureba uko zimwe muri shene zafungwa
    Mbona icyo mwakwitaho cyne , ari ugukemura akarengane , kari mu rda, gucecekesha abavuzeko abatabona ibintu bimwe na leta,ipfu zidasaobanutse ,,,,,, kuko nimuzajya mufunga izo chanel buzajya bucya bafungure izindi cg bazifungurire mubindi bihugu,,, mbona ibyo mwaba mugiye gukora ntacyo byamara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *