IRMCT: Umucamanza Theodor Meron wakunze kutavuga rumwe n’u Rwanda agiye kwegura

Sangiza iyi nkuru

Umucamanza Theodor Meron w’imyaka 91 yamenyesheje Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, abinyujije kuri Perezida Carmel Agius, ko yifuza kwegura ku mirimo ye mu rukiko rwashyiriweho kurangiza imanza zitarangijwe n’urukiko rwashyiriweho u Rwanda (International Residual Mechanism for Criminal Tribunals).

Iki cyemezo cye kizatangira gushyirwa mu bikorwa guhera ku itariki ya 17 Ugushyingo 2021, nyuma y’imyaka 20 ishize atangiye manda ya mbere nk’umucamanza w’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwahoze rwarashyiriweho Yugosilaviya (ICTY).

Kuva mu 2001, Umucamanza Meron yakoraga mu Rugereko rw’Ubujurire rwashyiriweho Yugoslavia (ICTY) ndetse n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) kugeza igihe izo Nkiko zafungwaga.

Yabaye kandi Umucamanza w’urukiko rwashyiriweho kurangiza imanza zasizwe na TPIR ari rwo IRMCT kuva rwatangira gukora mu 2012. Umurimo muremure kandi w’umucamanza Meron urimo manda enye zo kuba Perezida wa ICTY na manda eshatu zo kuba Perezida wa IRMCT.

Yagiye afata ibyemezo bitishimiwe n’u Rwanda

Ku itariki ya 7 Mutarama 2019 Umucamanza Meron yemereye Col Simba Aloys wahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi agakatirwa gufungwa imyaka 25, kurekurwa atarangije igihano bitarenze ku itariki 14 Mutarama 2019.

Ku wa 14 Ukuboza 2016 kandi yarekuye Ferdinand Nahimana uri mu bashinze RTLM na Padiri Rukundo Emmanuel wabaye Aumônier Militaire, bari barakatiwe gufungwa imyaka 30 na 23 nk’uko bakurikirana.

Bombi bari bafungiwe muri Mali. Barekuwe hagendewe ku ngingo yemerera gufungurwa mbere yo kurangiza igihano, umuntu umaze muri gereza bibiri bya gatatu by’igihano yakatiwe kandi wagaragaje guhinduka.

Yanashinjwe kubagabanyiriza ibihano, abarimo nka Theoneste Bagosora wari wakatiwe igifungo cya burundu cyavunjwemo imyaka 35 mu bujurire bwari bukuriwe n’Umucamanza Meron. Abandi ni Col. Anatole Nsengiyumva na Ildefonse Nizeyimana. Col Nsengiyumva na we yararekuwe nyuma y’igihano gito cyane yahawe.

Abandi ni Omar Serushago wayoboraga Interahamwe muri Perefegitura ya Gisenyi, Col Tharcisse Muvunyi wayoboraga Ishuri rya Ba Ofisiye Bato (ESO) I Butare, Juvenal Rugambarara wari Burugumesitiri wa Komini Bicumbi na Michel Baragaraza wari umuyobozi wa OCIR- Thé na Colonel Simba Aloys.

Umucamanza wo muri Denmark, Frederik Harhoff kandi, nawe yashinje Meron ko yashyiraga igitutu ku bacamanza bakoranaga muri ICTY, abakekwaho ibyaha bikomeye bakarekurwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *