Kirehe: Abasore babiri barashinjwa gufatanya na se kwica abishywa babo babiri

Sangiza iyi nkuru

Ubushinjacyaha bwashyikirije urukiko abasore babiri, bafatanyije na se ubabyara, bo mu Karere ka Kirehe bakurikiranweho icyaha cy’ubwicanyi bashinjwa gukorera abishywa babo babiri babaziza ko mushiki wabo yababyariye mu rugo.

Aya makuru y’ubwicanyi bwakorewe abo bana babiri bavukana yamenyekanye ku itariki ya 15 Ukwakira 2021 mu gihe cya saa yine n’igice z’amanywa.

Ubwicanyi bwakorewe mu Murenge wa Musaza, mu Karere ka Kirehe, hakaba harakozwe ipererereza, inzego zishinzwe umutekano zifatanije n’abayobozi b’inzego z’ibanze babaza nyina w’abo bana avuga ko abo bana yababyariye iwabo aho yabanaga na se na basaza be, ariko mu ntangiro z’ukwezi kwa cumi akabura umwana we mukuru.

Ku italiki ya 13 Ukwakira 2021 nabwo kandi yasize umwana we muto w’imyaka itatu iwabo ari kumwe na musaza we agarutse aramubura amubaza aho umwana we ari amusubiza ko atahazi ahita yiyambaza Umukuru w’umudugudu amubwira ko amaze kubura abana be babiri, kandi ko atazi irengero ryabo.

Ku itariki ya 15 Ukwakira 2021 mu gitondo abaturanyi bakimenya ko abana be yababuze bahise babaza basaza be babanaga mu nzu bababwira ko abo bana bagiye kwa ba se bababyara barangije bafata umwanzuro wo gushakisha ahantu hose.

Ubushinjacyaha Bukuru dukesha iyi nkuru buvuga ko mu gushakisha bageze mu isambu ya sekuru w’abana bakabona ahantu harunze itaka rikiri ribisi bahakandagiye batangira kurigita basesuruye basangamo umurambo w’umwana muto ari mu mufuka.

Barebye nko muri metero eshanu uvuye aho kandi bahasanga undi murambo w’uwo mwana mukuru w’imyaka 12 y’amavuko nawo barawushyize mu mufuka . Bafashe umwe muri basaza be, yiyemerera ko yafatanije na se na murumuna we kubica babanje kubaniga barangije babashyira mu mufuka bajya kubataba mu isambu yabo.

Nibaramuka bahamwe n’icyaha bazahanishwa ingingo ya 107 y’itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange aho riteganya igifungo cya burundu.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Kirehe: Abasore babiri barashinjwa gufatanya na se kwica abishywa babo babiri
    Ubutabera bujya buntangaza cyane!
    Hari ingingo njya ntekereza nkibaza niba ziba zaratekerejweho n’abantu bize!
    Nibaza ukuntu umuntu yica umuntu(turetse wenda aba bitazwi igihe biciye abo bana),ariko umuntu akica undi kumanywa y’ihangu,abantu barenze umwe babireba,ariko yaba aburana akitwa utarahamwa n’icyaha,ubundi ukumva ngo araburana ifunga n’ifungurwa ry’iminsi 30 y’agateganyo!
    ( Iyi mikorere njye nyita igamije gutegura ruswa,kuko uko bikururuka bityo,uwishoboye niho usanga ngo yarabaye umwere,ngo ibimenyetso byarabuze,cyangwa yakatiwe nk’umwaka mugihe hari undi wakoze ibisa nibyo wakatiwe gufungwa burundu?)

  2. Kirehe: Abasore babiri barashinjwa gufatanya na se kwica abishywa babo babiri
    Ubutabera bujya buntangaza cyane!
    Hari ingingo njya ntekereza nkibaza niba ziba zaratekerejweho n’abantu bize!
    Nibaza ukuntu umuntu yica umuntu(turetse wenda aba bitazwi igihe biciye abo bana),ariko umuntu akica undi kumanywa y’ihangu,abantu barenze umwe babireba,ariko yaba aburana akitwa utarahamwa n’icyaha,ubundi ukumva ngo araburana ifunga n’ifungurwa ry’iminsi 30 y’agateganyo!
    ( Iyi mikorere njye nyita igamije gutegura ruswa,kuko uko bikururuka bityo,uwishoboye niho usanga ngo yarabaye umwere,ngo ibimenyetso byarabuze,cyangwa yakatiwe nk’umwaka mugihe hari undi wakoze ibisa nibyo wakatiwe gufungwa burundu?)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *