Umwarimu wigishaga mu ishuri rya Anacapa mu gace ka Ventura kari muri Leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yirikanwe muri aka kazi azira kubwira abanyeshuri ko Donald Trump akiri Perezida w’iki gihugu.
Uyu mwarimu ubwo yari mu ishuri tariki ya 18 Ukwakira 2021, yabwiye abana ati: “Abantu bakwiye kubyuka bakareba uburyo Leta ifite imbaraga ubu ngubu” ibi akabishingiraho avuga ko Trump ari we ukiyoboye USA, aho kuba Joe Biden.
Icyo gihe, hari umunyeshuri ufite umubyeyi witwa Sarah Silikula wamufashe amajwi avuga aya magambo mu minota 7. Ngo yageze mu rugo arababaza ababaye niba koko Trump akiri Perezida.
Uyu mwana ngo yahise abwira ababyeyi ko niba Trump akiri Perezida, atazemerwa gufata urukingo rundi rwa Covid-19. Silikula mu nkuru ya Fox News ati: “Yinjiye mu modoka yarakaye cyane. Yavuze nggo ‘ntabwo nzikingiza. Nta rundi rukingo nzafata. Mwari muzi ko Trump akiri Perezida?’”
Silikula yatangaje ko amagambo y’uyu mwarimu yatumye uyu mwana atongera kwizera ibyo bamubwiye nk’ababyeyi. Byatumye ajya kurega uyu murezi ku ishuri, yitwaje aya majwi yari yafashwe, birangira yirukanywe.


