Umuherwe Howard Graham Buffett wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yageze muri Uganda nyuma y’uruzinduko yagiriye mu Rwanda tariki ya 7 Ugushyingo 2021.
Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, kuri uyu wa 9 Ugushyingo 2021 yatangarije ko yakiriye uyu muherwe washoye imari mu bikorwa by’ubworozi muri Entebbe ahari ibiro by’Umukuru w’Igihugu.
Perezida Museveni yagize ati: “Nahuye na Howard Graham Buffett, umushoramari w’Umunyamerika akaba n’umworozi ku ngoro y’Umukuru w’Igihugu muri Entebbe. Graham ni umuhungu w’umushoramari w’umuherwe, Warren Buffett. Twaganiriye ibirebana n’ubworozi buganisha ku ishoramari. Graham yishimiye byihariye inka zo muri Ankole n’ubwiza bwa Uganda.”
Uyu muherwe ubwo yari mu Rwanda, yakiriwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, baganira ku ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga guverinoma ihuriyeho n’umuryango Howard G. Buffett Foundation.
Howard G. Buffett yibanda ku mishinga yo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi. Uwo afite mu Rwanda ni uwo kuhira imyaka ufite agaciro ka miliyoni 54 z’amadolari ya Amerika yatangije mu Karere ka Kirehe mu 2020.





2 Responses
Avuye mu Rwanda, umuherwe Howard G. Buffett yageze muri Uganda
Induru ziba zavuze ikigali ngo inshuti yakadasohoka n urda burya asohokora kwa
mucye Uganda …
Avuye mu Rwanda, umuherwe Howard G. Buffett yageze muri Uganda
Induru ziba zavuze ikigali ngo inshuti yakadasohoka n urda burya asohokora kwa
mucye Uganda …