fdu89_-xsaacsr2.jpg

Abayahudi bo mu Burayi bashyigikiye kandidatire ya Katumbi mu matora yo mu 2023

Sangiza iyi nkuru

Umunyapolitiki w’Umunyekongo, Moïse Katumbi, ari mu ruzinduko mu Burayi kuva kuwa Mbere, itariki 08 Ugushyingo, aho umuvugizi we, Olivier Kamitatu, avuga ko ari mu ruzinduko rwihariye rushobora kumara igihe. Kuri uyu wa Kabiri, itariki 9 Ugushyingo, Katumbi ubwe akaba yavuze ko yakiriwe n’umuryango w’Abayahudi baba mu burengerazuba bw’Isi bivugwa ko bashyigikiye kandidatire ye mu matora ya perezida yo mu 2023.

Abinyujije kuri twitter kuri uyu wa Kabiri, Moise Katumbi yagize ati “Ku isabukuru ibabaje ya Crystal Night, nateraniye i Auschwitz hamwe n’ishyirahamwe ry’Abayahudi bo mu Burayi. Nasengeye abahohotewe bose, harimo na ba sogokuru. Ntituzigere na rimwe twibagirwa ubu busazi bw’ubwicanyi, reka duhore dukorera amahoro, muri RDC n’ahandi hose,”

Ku rundi ruhande ariko nk’uko tubikesha urubuga rwa mediacongo.net, amashusho yagaragaye muri iki gikorwa yatangaga ubundi butumwa.

Ku icyapa cyo kumuha ikaze cyari gihari, hari handitse amagambo agira ati “ Bwana Moise Katumbi, Guverineri n’umukandida perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo,”

fdu89_-xsaacsr2.jpg
Ikimenyetso kiri ku ifoto kirerekana amagambo agira ati “Governor & Presidential candidate, Democratic Republic of Congo”

Ni mu gihe nyamara bivugwa ko Moise Katumbi ataratangaza ku mugaragaro ko aziyamamaza mu matora yo mu 2023.

Nubwo ariko mu gihugu cye nta kivugwa byeruye kuri iyo ngingo, mu mahanga ho bigaragara ko hari abamwitezeho kuziyamamariza gusimbura Tshisekedi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *