Amnesty International irashinja inyeshyamba za TPLF gufata ku ngufu, no guhohotera abagore benshi ubwo zigaruriraga umujyi wo mu karere ka Amhara muri Ethiopiaa, mu gihe hakomeje kugaragazwa ibimenyetso byinshi by’urugomo rukabije rwakozwe mu ntambara imaze umwaka.
Nk’uko ibyavuye mu iperereza byashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatatu n’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu (Amesty International)bivuga, abagore 14 kuri 16 bo mu mujyi wa Nefas Meewcha bavuze ko bafashwe ku ngufu muri Kanama, mu gitero cyagabwe na Tigray People Liberation Front (TPLF).
Umunyamabanga mukuru wa Amnesty International, Agnes Callamard yagize ati: “Ubuhamya twumvise ku barokotse busobanura ibikorwa bisuzuguritse byakozwe n’abarwanyi ba TPLF bihwanye n’ibyaha by’intambara, ndetse n’ibyaha bishobora kwibasira inyokomuntu.”
“Basuzugura amahame mbwirizamuco cyangwa ubumuntu bwose.”
15 muri 16 barokotse bafashweku ngufu Amnesty International yabajijwe basobanuye ibibazo by’ihungabana mu mutwe no ku mubiri bagize biturutse kuri ibyo bitero, birimo kubabara umugongo, kwihagarika amaraso, ingorane zo gutambuka, guhangayika no kwiheba.
Gebeyanesh, ufite imyaka 30 ugurisha ibyo kurya muri Nefas Meewcha, yabwiye Amnesty International ko yakubiswe inshuro nyinshi nk’uko iyi nkuru dukesha Al Jazeera ikomeza ivuga.
Ati “Batatu muri bo bamfashe ku ngufu mu gihe abana banjye bariraga. Umuhungu wanjye mukuru afite imyaka 10 undi afite imyaka icyenda, bararize igihe [abarwanyi ba TPLF] bamfataga ku ngufu ”.
Abahohotewe bavuze ko batutswe kandi bakavuga ko bakoresheje ibitutsi bitesha agaciro.
Meskerem, ufite imyaka 30, ukomoka mu bwoko bw’Abayahudi bo muri Amhara, yabwiye Amnesty International ko abarwanyi batatu ba TPLF bamusambanyije ku gahato ndetse bakamukubita ibibuno by’imbunda.
Ati: “Barantukaga, banyita ‘indogobe y’Amhara. Urakomeye, ushobora gutwara byinshi birenze ibi’. Namaze isaha irenga nataye ubwenge. ”


