Umukobwa witwa Muhawenimana Mukamurenzi Claudine na Hafashimana Pascal bafashwe amashusho basambanira mu muhanda i Kisoro, bakatiwe gufungwa amezi 30 buri umwe, ibintu bidasanzwe ku bandi bagiye bafatirwa muri ayo makosa. Kuwa 9 Ugushyingo 2021 nibwo umucamanza mu rukiko rwa Kisoro, Fred Gidudu, yakatiye aba bombi nyuma yo gusanga bahamwa n’icyaha cyo kwitwara nabi mu ruhame. Ibinyamakuru byo muri Uganda bivuga ko iki kiri mu bihano bikakaye bibayeho ku bantu bitwaye nabi mu ruhame kuko ubusanzwe abandi batajya bafungwa igihe kiri hejuru y’umwaka umwe. Nka Scoop ivuga ko ari bishoboka ko ari ugutanga akabarore ku bandi bashobora gutekereza gukora iby’aba bombi bakoze cyangwa kubigirizaho nkana. Chimpreports yo ivuga ko ibi bihano bikakaye ku buryo n’abandi banyamategeko bari kubyibazaho. Hafashimana na Mukamulenzi bahamwe no gusambanira mu ruhame kuwa 2 Ugushyingo ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba. Amashusho yabo yarakwirakwiye kugeza ubwo polisi ibafatiye, irabafunga. Aba bombi basabye imbabazi, umukobwa byavuzwe ko ari Umunyarwanda avuga ko atari azi ko hari uri kubareba. Hafashimana yavuze ko nta kundi byari kugenda uretse gusambanyiriza Muhawenimana ku muhanda kuko bari bavuganye ko amutwara ubundi bakaryamana ariko ngo akaba yari atangiye guhindura imyumvire.



2 Responses
Hafashimana na Muhawenimana basambaniye mu muhanda bahawe igihano cyafashwe nko kubigirizaho nkana
Burundu niyo ibakwiye kbs
Hafashimana na Muhawenimana basambaniye mu muhanda bahawe igihano cyafashwe nko kubigirizaho nkana
Burundu niyo ibakwiye kbs