Umugaba Mukuru w’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Gen Mbala Munsense Célestin hamwe n’itsinda ayoboye bagiriye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda rugamije gukomeza umubano w’ibisirikare by’ibihugu byombi.
Muri uru ruzinduko, Gen. Mbala yakiriwe n’Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen. Jean Bosco Kazura, baganira ku bufatanye mu kurwanya ibikorwa by’iterabwoba byahungabanya umutekano w’ibihugu byombi.
Gen. Mbala yabisobanuye ati: “Itsinda ryacu riri hano muri gahunda y’ibiganiro n’ibihugu duturanye igamije kurwanya imitwe yitwaje intwaro n’ibindi bibazo. Birajyana n’ibyasabwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, guhuza imbaraga mu guhangana n’ibyakoma mu nkokora iterambere.”
Uyu musirikare yanaboneyeho umwanya wo kuvuga ku gitero umutwe witwaje intwaro bivugwa ko waba ari M23 uherutse kugaba muri Teritwari ya Rutshuru. Hari bamwe mu bayobozi bo muri RDC bemeje ko abarwanyi bawo baturutse mu Rwanda, igisirikare cy’u Rwanda cyo cyemeza ko baturutse muri Uganda, aho bahungiye ubwo barambikaga intwaro mu 2013.
Gen. Mbala avuga ko Leta ya RDC yabihariye urwego rw’akarere k’Ibiyaga Bigari rushinzwe kugenzura umutekano wo ku mbibi, EJVM, kugira ngo rukoreho iperereza, nyuma y’aho ruzashyire ku mugaragaro ibyavuyemo.


Amafoto: Rwanda MOD


