ndagijimana.jpg

Umwuzukuru wa Rukara rwa Bishingwe yapfuye

Sangiza iyi nkuru

Umwuzukuru wa Rukara rwa Bishingwe wishe umuzungu Padiri Rupias wahawe izina rya Rugigana, Ndagijimana Juvénal yapfuye kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2021, azize uburwayi.

Inkuru y’urupfu rwa Ndagijimana wari utuye ahamenyekanye nko mu Gahunga k’Abarashi mu Murenge wa Gahunga w’Akarere ka Burera imenyekanye muri iki gitondo.

Uretse kumenyekanira ku bumenyi bwinshi yari afite ku mateka ya Rukara rwa Bishingwe, Ndagijimana yabaye umwe mu baririmbyi no mu babyinnyi b’itorero ry’igihugu Urukerereza n’Uruyenzi.

Ndagijimana kandi yanatozaga abandi by’umwihariko urubyiruko indirimbo n’imbyino gakondo za Kinyarwanda.

Nyakwigendera apfuye afite imyaka 59 y’amavuko.
ndagijimana.jpg

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Umwuzukuru wa Rukara rwa Bishingwe yapfuye
    Igendere usize icyuho mu miryango w abacyaba b’Abarashyi bo Mugahunga wari Intwari RIP

  2. Umwuzukuru wa Rukara rwa Bishingwe yapfuye
    Igendere usize icyuho mu miryango w abacyaba b’Abarashyi bo Mugahunga wari Intwari RIP

  3. Umwuzukuru wa Rukara rwa Bishingwe yapfuye
    Igendere usize icyuho mu miryango w abacyaba b’Abarashyi bo Mugahunga wari Intwari RIP

  4. Umwuzukuru wa Rukara rwa Bishingwe yapfuye
    Igendere usize icyuho mu miryango w abacyaba b’Abarashyi bo Mugahunga wari Intwari RIP

  5. Umwuzukuru wa Rukara rwa Bishingwe yapfuye
    Ndabasuhuje Barashi,

    Na njye nkomoka mu Gahunga! Si ndi Umucyaba ndi Umuzigaba!

    Nkaba nzinduwe no kumenya Ibisekuru bya Rukara rwa Bishingwe. Hari VIDEO ibivuga narabutswe ariko yarancitse.

    Uwayimpa rero yaba angiriye neza cyane.

    Mubane n’Imana.

    Nsabimana

  6. Umwuzukuru wa Rukara rwa Bishingwe yapfuye
    Ndabasuhuje Barashi,

    Na njye nkomoka mu Gahunga! Si ndi Umucyaba ndi Umuzigaba!

    Nkaba nzinduwe no kumenya Ibisekuru bya Rukara rwa Bishingwe. Hari VIDEO ibivuga narabutswe ariko yarancitse.

    Uwayimpa rero yaba angiriye neza cyane.

    Mubane n’Imana.

    Nsabimana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *