Abaturage barasabwa kuvuza abafite uburwayi bwo mutwe kuko ubuyobozi bw’akarere Rwamagana bwagiranye amasezerano n’ibitaro bya Rwamagana kugira ngo n’abadafite ubwisungane mu kwivuza babangamirwa no kutavuzwa bashobore kubona serivisi z’ubuvuzi.
Mu karere ka Rwamagana hari abafite uburwayi bwo mu mutwe bativuza kubera kutitabwaho n’imiryango yabo, dore ko hari abo usanga batagira ibyiciro by’ubudehe binagenderwaho mu guha abaturage ubwisungane mu kwivuza ku batishoboye.
Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’ubuzima bwo mutwe mu karere ka Rwamagana ku wa 21 Ukwakira 2021, byagaragaye ko hari abaturage barwara uburwayi bwo mutwe ntibavurwe.
Mbarushimana Jean Marie Vianney mu buhamya bwe yavuze ko uburwayi bwo mutwe ari uburwayi buvurwa bugakira ndetse ko uwaburwaye ashobora gukira nawe akiteza imbere.
Agira ati: “Ndi umwe mu bantu bahuye n’uburwayi bwo mu mutwe muri 2004. Bwamfashe ndi umusore ariko ubu ndubatse mfite umugore n’abana batatu. Ndashimira abanganga bamfasha Thimothee na Hawa ,ubu mbasha gucuruza nkanakora imirimo y’ubworozi kubera gukurikiza inama z’abagiye n’abaganga nkaba nsaba buri wese uzabona umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe kumugeza kwa muganga akavurwa .”
Mbarushimana arakomeza avuga ko hari abarwaye uburwayi bwo mu mutwe batavuzwa kubera kutagira ubwisungane mu kwivuza.
Agira ati: “Nkanjye iyo mpuye n’umuntu ufite uburwayi bwo mutwe mushyira abaganga ngo bamufashe ariko turacyafite ikibazo kuko abenshi usanga imiryango yabo itarabashakiye ibyiciro by’ubudehe ku buryo bishakira ubwisungane mu kwivuza ariko ugasanga bo baribagiwe kubashakira ubwo bwisungane, ugasanga bigora abaganga kuko babasha kubaha ubuvuzi bw’ibanze ariko kubikurikirana bikagorana .”
Hagumubugingo Thimothée, umuganga ukorera mu bitaro by’intara bya Rwamagana avuga ko mu karere ka Rwamagana bakira abarwaye bivuza uburwayi bwo mu mutwe bari hagati ya 150 na 200 ariko ko abivuza bakiri bake kuko abenshi ari abativuza.
Agira ati: “Abarwaye twakira mu karere ka Rwamagana baza kwivuza uburwayi bwo mu mutwe bari hagati ya 150 na 200 buri kwezi. Nkurikije ibyo mbona iyo nagiye mu misozi abo barwayi baza kwivuza baracyari bake ugereranyije n’abo bari mu ngo bataza kwivuza. Usanga ahanini ubwo burwayi bunaturuka ku makimbirane mu miryango ndetse ugasanga batazi ko barwaye ubwo burwayi bukomotse ku ngaruka z’amakimbirane.”
Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana burasaba abaturage bafite abantu bafite uburwayi be mutwe kubavuza kuko ubuyobozi bugenera ubufasha abadafite ubwisungane mu kwivuza barwayi uburwayi bwo mu mutwe.
Hagenimana Jean Damascene, umuyobozi w’imirimo rusange mu karere ka Rwamagana yavuze ko bafitanye amasezerano n’ibitaro bya Rwamagana ku buryo bishyurira abafite ubwisungane mu kwivuza.
Aragira ati: “Turasaba abaturage bacu kudaha akato abafite uburwayi bwo mu mutwe, kubavuza, natwe nk’ubuyobozi turabafasha abo badafite ibyiciro by’ubudehe bakabibona abandi tubona tutazi aho bavuye dufitanye amasezerano n’ibitaro bya Rwamagana ku buryo hari amafaranga twishyurira abantu bajyanwa kuvuza badafite ubwishingizi kandi tuzabikomeza kuko abafite uburwayi bwo mu mutwe ni Abanyarwanda nk’abandi bagomba kwitabwaho.”
Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima, RBC, gitangaza ko ubushakashatsi bwagaragaje ko 20/100 bafite uburwayi be mutwe, bugaragaza ko umuntu umwe mu bantu batanu afite ikibazo cy’uburwayi bwo mutwe.
Abantu bari hagati ya 150 na 200 nibo bashobora kugana serivisi z’ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe.



