Perezida Filipe Nyusi yashyizeho Minisitiri mushya w’Ingabo n’uw’umutekano
Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi, yashyizeho abaminisitiri bashya barimo uw’Ingabo n’uw’umutekano w’imbere mu gihugu basimbuye abo aheruka kwirukana. Mu ntangiriro z’iki cyumweru ni bwo Perezida Filipe Nyusi yirukanye ku mirimo uwari Minisitiri w’Ingabo, Jaime Neto, n’uwari uw’Umutekano w’Imbere mu gihugu, Amade Miquidade. Itangazo ryirukana Minisitiri Neto ryasohotse ku wa 10 Ugushyingo 2021 rivuga ko “Perezida […]
AMISOM: Abasirikare babiri ba Uganda bakatiwe urwo gupfa
Abasirikare babiri ba Uganda bari mu ngabo z’Afurika yunze Ubumwe zishinzwe kurinda amahoro muri Somalia (AMISOM), bakatiwe urwo gupfa abandi batatu bakatirwa igifungo cy’imyaka 39 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica abasivile. Ni ibihano bakatiwe n’urukiko rwa gisirikare muri Uganda rufite icyicaro i Mogadishu mu murwa mukuru wa Somalia nkuko minisitiri w’ubutabera wa Somalia, Abdulkadir […]
U Rwanda rwavuze ku kuba abanyamategeko baho bangirwa gukorera muri Kenya
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, Julien Kavaruganda yagize icyo atangaza nyuma y’aho Komisiyo ishinzwe ubutabera n’amategeko mu Nteko Ishinga Amategeko ya Kenya yateye utwatsi abavoka bize amategeko mu Rwanda. Icyemezo cy’iyi komisiyo kandi kireba abize amategeko mu Burundi no mu Burundi. Abavoka 13 b’Abanyakenya basanzwe bari mu rugaga rw’abavoka rw’u Rwanda, bayitabaje kugira ngo ibavuganire, […]
National Exams Results For Advanced Level To Be Announced Next Week
National exams’ results for Advanced level (senior six), Year-3 teachers training colleges, and Level-5 for Technical and Vocational Education and Training (TVET) national exams will be announced next week, the Ministry of Education has announced. In July this year, these candidates sat for national examinations for the first time in two years following the suspension […]
Kinshasa: Abashyigikiye Kabila mu myigaragambyo ikaze isaba ko Perezida Tshisekedi yagenda
Abashyigikiye impuzamashyaka FCC ya Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Gatandatu baramukiye mu myigaragambyo yo kwamagana ubutegetsi bwa Perezida Felix Antoine Tshisekedi. Ni imyigaragambyo yabereye mu turere dutandukanye tw’Umurwa Mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kinshasa. Abanyepolitiki batandukanye batavuga rumwe n’ubutegetsi barimo Emmanuel Ramazani Shadary, Aubin […]
Umugabo wafunzwe mu 1994 byagaragaye ko arengana
Umugabo wo muri leta ya North Carolina muri Amerika wahamijwe ubwicanyi arengana agafungwa imyaka 26 yababariwe byuzuye na Guverineri w’iyi leta. Kuva yatabwa muri yombi mu 1994, Dontae Sharpe yari yarakomeje kurwana urugamba rwo kugaragaza ko ari umwere. Yari yabaye arekuwe mu kwezi kwa munani mu 2019. Ku wa gatanu yabwiye abanyamakuru ati: “Izina ry’umuryango […]
Itorero ry’Abadivantisiti (SDA) ryanze gusezeranya umukirisitu waryo wari ugiye gushakana n’uwo mu rindi dini
Umukirisitu wo mu itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi (SDA) muri Ghana, avuga ko ari ryo torero ririmo abantu b’indyarya bigeze babaho nyuma y’aho mugenzi we, abayobozi banze kumusezeranya kubera ko agiye kubana n’undi muntu utari uwo muri iryo torero. Uwitwa Obaa Yaa Amponsah kuri Facebook yavuze ko mugenzi we banze kumusezeranya ndetse bagatanga amabwiriza ko […]
Perezida Kagame ‘yemereye’ Felix Tshisekedi Umudugudu w’icyitegererezo
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame biravugwa ko yemereye mugenzi we wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, kubakira umudugudu w’Icyitegererezo abaturage basenyewe n’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo. Mu gihe muri iyi minsi umubano w’ibihugu byombi wongeye kutavugwaho rumwe nyuma y’igitero cyo mu kuwa 7 na 8 Ugushyingo igisirikare cya Congo (FARDC) cyavuze ko cyagabwe n’umutwe […]
Ubuhuza ntacyo bwagezeho mu kibazo cy’abatuye Kangondo na Kibiraro
Ubuhuza hagati y’Umujyi wa Kigali na bamwe mu baturage bo muri Nyarutarama mu Midugudu ya Kangondo na Kibiraro ku ngingo yo kwimura abaturage kubw’ibikorwa by’inyungu rusange, ntibwakunze uko byari byitezwe. Aya makuri ni atangwa na bamwe mu baturage bari muri ibyo biganiro nk’uko Radio Ijwi rya Amerika yabitangaje. Umujyi wa Kigali wavugaga ko hari umushinga […]
Ngororero: Batatu batawe muri yombi bakekwaho kwiba ibiti bya Leta
Polisi y’igihugu ikorera mu Karere ka Ngororero, yataye muri yombi abagabo batatu bari bafite imbaho 1000 babaje mu biti bya Leta biteye ku muhanda wo mu Mudugudu wa Kirwa mu Murenge wa Bwira. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Ibirengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yabwiye urubuga rwa Polisi ko uwari wabaje ibyo […]
Rwamagana: Barasaba imiryango ifite abafite uburwayi bwo mutwe kubavuza

Abaturage barasabwa kuvuza abafite uburwayi bwo mutwe kuko ubuyobozi bw’akarere Rwamagana bwagiranye amasezerano n’ibitaro bya Rwamagana kugira ngo n’abadafite ubwisungane mu kwivuza babangamirwa no kutavuzwa bashobore kubona serivisi z’ubuvuzi. Mu karere ka Rwamagana hari abafite uburwayi bwo mu mutwe bativuza kubera kutitabwaho n’imiryango yabo, dore ko hari abo usanga batagira ibyiciro by’ubudehe binagenderwaho mu guha […]
Britney Spears yakuriweho kumugenzura kwari kumaze imyaka 13
Umuhanzi wo muri Amerika Britney Spears yakuriweho ukugenzurwa na Se kwari kwarashyizweho mu buryo bw’amategeko mu 2008, kwagenzuye byinshi mu buzima bwe. Yabwiye abarenga miliyoni 36 bamukurikira kuri Instagram ati: “Ntekereza ko ngiye kurira”. Umucamanza w’i Los Angeles yasoje ubwo buryo bwo kugenzura uyu muhanzi w’imyaka 39 wo mu njyana ya pop bwakorwaga na se […]