Ubuhuza hagati y’Umujyi wa Kigali na bamwe mu baturage bo muri Nyarutarama mu Midugudu ya Kangondo na Kibiraro ku ngingo yo kwimura abaturage kubw’ibikorwa by’inyungu rusange, ntibwakunze uko byari byitezwe. Aya makuri ni atangwa na bamwe mu baturage bari muri ibyo biganiro nk’uko Radio Ijwi rya Amerika yabitangaje. Umujyi wa Kigali wavugaga ko hari umushinga wo kwimura abaturage bo muri iyo midugudu yo muri Nyarutarama bakimukira mu Busanza kubw’ibikorwa by’inyungu rusange bagatuzwa mu nzu bubakiwe. Umujyi wa Kigali kandi wavugaga ko bari basanzwe batuye mu manegeka. Mu miryango 28 yemeye kwinjira mu buhuza, imiryango ine gusa ni yo byarangiye yemeye amazu mu yubatswe mu Busanza mu karere ka Kicukiro. Imiryango isigaye ivuga ko ari ukugana inkiko. Umwe mu bari mu buhuza, Shikama Jean de Dieu uvuga ko afite umutungo wa Frw miliyoni 90, ati ” Twumvaga ko hari icyizere kinini cyane ko tugiye kwicarana n’ubuyobozi bwacu tukabubwira ikitubabaje nabo bakatubwira ibibaraje ishinga. Mu by’ukuri twasanze uruhande rwa Leta ku bijyanye n’ubuhuza ntabwo rwigeze ruva ku izima, nta bushake bari bafite bwo gukemura ikibazo muri rusange. Umuhuza yari afite ubushake ni Leta yamunanije.” Shikama avuga ko ubwo ubuhuza bwanze, ari ukugana inkiko kandi ngo ” Umujyi wa Kigali nzawutsinda 100%, nta n’ubwo niha 99%…” Undi muturage, Ntakirutimana Gloriose avuga ko umuhuza, Didace Nshimiyimana yari abogamiye ku ruhande rwa Leta. Ati ” Umuhuza nakubwira ko yari abogamye, ngo nidufate inzu. Njye ntabwo nafata inzu kuko sinayubatse.” Ingingo yo kubogama, ayemeranyaho na mugenzi Kabera Berikali uvuga ko ” Umuhuza yabye ku ruhande rwa Leta…” Kuri iki kibazo, umuhuza Didace Nshimiyimana yabwiye ijwi ry’Amerika ko atari ku rwego rwo kugira icyo avuga kuri iki kibazo mu itangazamakuru. Umuvugizi w’inkiko mu Rwanda, Harrisson Mutabazi, na we ntacyo aratangaza kuri iki kibazo. Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, yavuze ko Umujyi wa Kigali ari wo wagira icyo uvuga kuri iki kibazo. Umunyamategeko, Innocent Ndihokubwayo wunganira abagera kuri 70 bari muri iki kibazo avuga ko uru rubanza ruzasuzuma Leta ku guhora ishimagizwa ko yubahiriza amategeko. Abamaze kwimurwa bo bavuga ko ibikorwaremezo byabegereye gusa ngo kwisanzura ni ikindi kibazo kuko ibyumba biba ari ibike. Ikibazo cya Kangondo na Kibiraro cyatangiye mu 2017. Kirareba abagera ku 1,400 mu gihe 300 bamaze kwimuka. Mu gihe ubuhuza bwanze, abahisemo kugana inkiko biteguye kujya mu rukiko muri Mutarama 2022.


