U Rwanda rwavuze ku kuba abanyamategeko baho bangirwa gukorera muri Kenya

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, Julien Kavaruganda yagize icyo atangaza nyuma y’aho Komisiyo ishinzwe ubutabera n’amategeko mu Nteko Ishinga Amategeko ya Kenya yateye utwatsi abavoka bize amategeko mu Rwanda.

Icyemezo cy’iyi komisiyo kandi kireba abize amategeko mu Burundi no mu Burundi.

Abavoka 13 b’Abanyakenya basanzwe bari mu rugaga rw’abavoka rw’u Rwanda, bayitabaje kugira ngo ibavuganire, itegeko ribuza gukorera muri Kenya abize amategeko muri ibi bihugu byombi rivugururwe.

Aba banyamategeko bitabaje Inteko ubwo muri Kanama 2021 Umucamanza Mukuru w’Urukiko Rukuru rwa Mombasa, Eric Ogola yari amaze gutesha agaciro ubujurire bwabo bwasabaga ko bakwemererwa kurahira, bakinjizwa mu rugaga rw’abavoka muri Kenya kugira ngo batangire umwuga.

Julien Kavaruganda ati ” Abanyamategeko bo muri Kenya bemerewe gukorera mu Rwanda. Ikibazo gihari ni uko Abanya-Kenya bakemanga purogaramu yacu ihugura abanyamategeko, ILPD, bayigereranyije n’ishuri ryabo ryigisha amategeko.”

The East African yari yatangaje ko Inteko ishinga amategeko ya Kenya yanzuye ko abize amategeko mu Rwanda no mu Burundi bazemererwa gukorera muri iki gihugu mu gihe n’ibihugu bizemo bizaba byemerera abavoka bize muri Kenya kubikoreramo uyu mwuga.

Mu muryango w’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba ugizwe n’ibihugu bitandatu, abize amategeko muri Uganda no muri Tanzania ni bo bemererwa gukorera umwuga w’ubwavoka muri Kenya.

Ibi bitera kwibaza ku ngingo yo kuba umuntu wo mu gihugu kinyamuiryango cya EAC yemererwa gukorea muri iki gihugu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *