Umuhanzi wo muri Amerika Britney Spears yakuriweho ukugenzurwa na Se kwari kwarashyizweho mu buryo bw’amategeko mu 2008, kwagenzuye byinshi mu buzima bwe. Yabwiye abarenga miliyoni 36 bamukurikira kuri Instagram ati: “Ntekereza ko ngiye kurira”. Umucamanza w’i Los Angeles yasoje ubwo buryo bwo kugenzura uyu muhanzi w’imyaka 39 wo mu njyana ya pop bwakorwaga na se kuva mu mwaka wa 2008, ategeka ko bihita bishyirwa mu bikorwa ako kanya kuva kuwa 12 Ugushyingo 2021. Abafana b’uyu muririmbyi bari bateraniye hanze y’urukiko rw’i Los Angeles baje kumushyigikira. Yari yaravuze ko uko kumugenzura ari ihohoterwa yakorewe. Mbere yaho, Se Jamie yari yavuze ko uko kugenzura umukobwa we byari “ngombwa”, ariko yemera ko igihe cyari kigeze ngo “asubirane kugenzura ubuzima bwe”. Mu nyandiko bari bagejeje ku rukiko mbere, abanyamategeko bunganira Jamie Spears bagize bati: “Ubuzima bwe bwari bwabaye ubushwangi [bwangiritse cyane] kandi yari afite ibibazo bikomeye ku mubiri, mu marangamutima, mu mutwe no ku bijyanye n’imari”. Uko kumugenzura kwari gufite ububasha ku mutungo we w’amafaranga ndetse no ku byemezo bijyanye n’akazi ke nk’umuririmbyi hamwe no ku byemezo bikomeye bijyanye n’ubuzima bwe bwite, nk’aho gutemberera n’abana be b’abahungu b’ingimbi cyangwa niba ashobora gushaka undi mugabo. Umucamanza Brenda Penny wo mu rukiko rukuru rw’akarere rw’i Los Angeles yafashe umwanzuro ushyigikira ubusabe bw’uyu muhanzi bwo gukurirwaho uko kumugenzura, icyemezo kitamaganwe n’umuntu n’umwe ku mpande zirebwa na cyo.


