Nyuma yo gukatirwa ndetse urukiko rugategeka ko ahita afatwa agafungwa, umunyamakuru Niyonsenga Dieudonne uzwi nka Cyuma Hassan ufite umuyoboro wa Youtube witwa Ishema TV yatangaje uko ifatwa rye ryagenze atabaza ndetse avuga ko yari abyiteguye. Umwunganizi we mu mategeko avuga ko bahita bajuririra iki cyemezo.
Kuri uyu wa kane, itariki 11 Ugushyingo 2021, Urukiko Rukuru rwahamije umunyamakuru Niyensenga Dieudonne ibyaha bine birimo gusagarira inzego z’umutekano, rumukatira igihano cyo gufungwa imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni 5 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Avugana n’Umunyamakuru w’Ijwi rya Amerika mbere yo gufatwa yagize ati “Eric ubungubu tuvugana urugo rwanjye inzego z’umutekano zarugose, nyuma y’iminota nk’itatu ishize umucamanza afashe icyemezo, polisi, RIB urugo barugose abantu turi kumwe bose bababoshye nagirango muntabarize rwose. Basanze ndi mu nzu ndi kuzinga ibintu kuko niteguraga kujya kuba nafungwa narimbyiteguye….”
Urukiko rukuru rwafashe icyemezo kuri uyu wa Kane, uregwa atari mu rukiko ahubwo hari hari umushoferi we n’abandi bantu bakunze gufatanya mu kazi k’itangazamakuru n’abandi bari bagiye kumva imikirize y’urubanza rwe.
Umucamanza yibukije ko umunyamakuru Niyonsenga na Fidele Kuradusenge bari bagizwe abere ku rwego rwa mbere ku byaha baregwa. Mu byo yasuzumye harimo kumenya niba umuyoboro wa youtube, Ishema TV, acishaho amakuru utari wanditse mu buryo bwemewe n’amategeko n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, Urukiko rwemeza ko uyu muyoboro wari wanditse kandi hari ibibigaragaza.
Ariko umucamanza avuga ko abakorera Ishema TV nk’abanyamakuru b’umwuga bo babyiyitirira, ashingiye ku mategeko agenga umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda n’amategeko agenga urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC), umucamanza yavuze ko Niyonsenga yakoze amakarita y’itangazamakuru atabifitiye ububasha.
Yavuze ko yagombye kuba yaragannye RMC bakamuha ibyangombwa bimwemerera gukora itangazamakuru mu buryo bwa kinyamwuga kuko mu cyemezo cy’umucamanza avuga ko ushyira ibintu kuri internet wese abyemerewe ariko atiyise umunyamakuru w’umwuga.
Urukiko rwavuze ko kuba Niyonsenga yaratanze amakarita yanditseho Ishema TV yarahawe uburenganzira na RDB atari ikibazo ahubwo we yabise abanyamakuru.
Umucamanza kandi yavuze ko ubwo abanyerondo bo mu Murenge wa Gisozi ari naho yabaga icyo gihe, muri Mata 2020, bamufataga mu gihe cyo kubahiriza amabwiriza ya Covid-19 yabatutse akababangamira mu kazi.
Ibyaha bine umucamanza yamuhamije ni : Icyaha cyo gukora no gukoresha impapuro mpimbano, kwiyitirira umwuga w’itangazamakuru, gukoza isoni inzego z’umutekano, n’icyaha cyo gutambamira imirimo yategetswe.
Ubushinjacyaha bwamusabiraga igifungo cy’imyaka 8 n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw, bukifuza ko nyuma yo kumuhamya ibyaha yahita afatwa agafungwa kuko ibyaha bumurega nyuma yo gufungurwa yakomeje kubikora kandi bifite uburemere kuri rubanda.
Umucamanza nawe yemeje ko ibyaha Niyonsenga yakoze bigize uruhurirane mbonezabyaha kandi ko nyuma yo gufungurwa muri Werurwe 2021 atabihagaritse, amukatira gufungwa imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw, ategeka ko ahita afatwa agafungwa urubanza rukimara gusomwa.
Kuradusenge bareganwaga we urukiko rwamugize umwere ruvuga ko ibyaha byose byagizwemo uruhare n’Umunyamakuru Niyonsenga Dieudonne kandi nta bimenyetso ubushinjacyaha bufite kuri Kuradusenge.
Mbere yo gufatwa, Niyodusenga yavuze ko atishimiye icyemezo cy’umucamanza. Ati “Mu by’ukuri iki cyemezo cy’urukiko ntabwo nkishimiye mu buryo bugaragara kandi bwagaragarira buri wese…ntabwo narindi mu rukiko ariko bambwiye ko bampamije ibyaha bine kandi ndegwa mu bujurire byari ibyaha bitatu. Ukibaza impamvu rero babigize bine ubwo ibyo bindi sinzi aho byavuye mu by’ukuri ntabwo gikurikije amategeko..”
Kuri Niyonsenga, ngo ifatwa rye rishingiye ku mugambi wo kumubuza ubwisanzure bwo gutangaza amakuru avuga ko ari ugushaka kumubuza gukora inkuru avuga ko zikakaye ziba zigaragaza ibitangenda neza bikorwa n’abari mu nzego z’ubutegetsi.
Ati “ Ndaba nsize icyuho gikomeye mu itangazamakuru kuko ni njye munyamakuru rukumbi wari usigaye mu Rwanda nkora inkuru z’ibitagenda..”
Umunyamategeko gatera Gashabana wunganira umunyamakuru Niyonsenga Dieudonne, yavuze ko atarabona kopi ikubiyemo icyemezo cy’urukiko kugirango abe yagira icyo ayitangazaho, ariko yemeza ko bazahita bajuririra iki cyemezo.
Umunyamakuru Niyonsenga yatawe muri yombi bwa mbere muri Mata 2020 arafungwa mbere yo gufungurwa n’urukiko rwa Gasabo muri Werurwe 2021 nyuma yo kumuhanaguraho ibyaha yaregwaga n’ubushinjacyaha bwaje kujuririra iki cyemezo mu Rukiko Rukuru rwamuhamije ibyaha rugahita rutegeka ko afatwa agafungwa imyaka 7 agatanga n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw.


